Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje umubabaro nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset, umukozi w’ubutabazi w’Umufaransakazi wakoreraga UNICEF wapfiriye mu gitero cya drone cyagabwe mu mujyi wa Goma mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Buisset yaguye mu gitero Leta ya RDC yagabye mu mujyi wa Goma, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Werurwe 2026.
Mu butumwa bwe, Emmanuel Macron yihanganishije umuryango, inshuti n’abakorana n’uriya mutabazi.
Yagize ati: “Umukozi w’ubutabazi w’Umufaransakazi wa UNICEF yiciwe i Goma. Ku muryango we, ku nshuti ze no ku bo bakoranaga, mbari hafi kandi ngaragaje imbamutima z’igihugu.”
Perezida Macron yananasabye ko hubahirizwa amategeko mpuzamahanga agenga ibikorwa by’ubutabazi, ndetse hakarindwa abakozi b’ubutabazi bakorera mu bice by’intambara.
Ati: “Ndasaba iyubahirizwa ry’amategeko agenga ubutabazi ni kubaha abakozi bakora ibishoboka byose kugira ngo bakize ubuzima bw’abantu.”
Urupfu rwa Karine Buisset rwateje impungenge n’akababaro mu muryango mpuzamahanga, aho imiryango itanga ubutabazi ikomeje kwibutsa ko abakozi bayo bagomba kurindwa igihe cyose.


