Icyo Miss Colombe atangaza nyuma y’impaka k’ubwambure bwe mu marushanwa y’ubwiza

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’impaka ndende n’ ibitekerezo bitandukanye ku mafoto y’uwahoze ari nyampinga w’u Rwanda mu 2014; Akiwacu Colombe agaragaza imiterere ye mu mwambaro umenyereweho koganwa uzwi nka ‘Bikini’; Colombe aravuga ko nta gihunga afite cyangwa ikindi kibazo ku myambarire yagaragayemo mu irushanwa rya Miss Suprenational.
Ni mu gihe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Ugushyingo, Miss Akiwacu yagaragaye yambaye bikini (utwenda two kogana) kimwe na bagenzi be bahataniye iri kamba ubwo bari mu myiyerekano ya mbere y’iri rushanwa imbere y’akanama nkemurampaka.
[ad id=”44145″]
Ibi byongeye kwibutsa benshi uburyo Miss Mutesi Aurore na Umwali Neema nabo bahagarariye u Rwanda muri iri rushanwa mu myaka yatambutse bo banze kwambara uyu mwambaro ubwo bari bitabiriye iri rushanwa bavuga ko utabereye umunyarwandakazi, gusa Sonia Gisa waheruka guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa nawe yarawambaye, aba n’umunyarwandakazi wa mbere uwambaye.

Kujya mu marushanwa yambaye Bikini bamwe mu banyarwanda babifashe nko guta umuco
Kujya mu marushanwa yambaye Bikini bamwe mu banyarwanda babifashe nko guta umuco

Nkuko inyarwanda.com ibitangaza, Colombe avuga ko kugeza ubu ari umukobwa udasamaye ndetse ngo nta gihunga afite cyangwa ikindi kibazo. Yagize ati, “Nta stress mfite. Nkora igikwiye mu gihe gikwiye ntabwo nsamara kandi ntawe mbangamira ngerageza kubanira neza buri wese. Muri make sinshakishiriza aho bitari nkora ibindimo kandi burya umuntu atanga icyo afite. Ni byiza ko umwari wese yiyakira uko ari, igihe cyose wigana abandi burya uba wibeshya iby’utanga biba bisa nabi.”
[ad id=”44145″]
Yakomeje avuga ko iri rushanwa yajemo riri ku rwego mpuzamahanga, ko kuba yaremeye kuryitabira yagomba gukora ibisabwa byose kugira ngo bijyane n’amahame y’amarushanwa nk’aya y’ubwiza ndetse ko intego ye ari ukugerageza gukora igikwiye mu mwanya wacyo kugira ngo abashe kuba yahangana n’aba bakobwa.
Mu mwaka wa 2015, Miss Mutesi Aurore yanze kwambara Bikini yonyine
Mu mwaka wa 2015, Miss Mutesi Aurore yanze kwambara Bikini yonyine

Amarushanwa mpuzamahanga ya Miss Supranational ari kubera mu gihugu cya Pologne akaba yaritabiriwe n’abakobwa barenga 80 bahagarariye ibihugu bitandukanye ku isi mu kumurika ubwiza n’umuco, irushanwa rya nyuma rikazaba kuwa 2 Ukuboza 2016 mu mugi wa Krynica Zdroj muri Pologne.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Theogene U @Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *