Icyo natekereje ni ukwirwanaho kandi narabikoze_Meya wa Bugesera asobanura uko yakubiswe

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yatangaje ko mu minsi ishize ubwo yasagararirwaga n’umuturage akamukubita inkoni yirwanyeho, gusa avuga ko kuba yakubitwa n’umuturage ari ibintu bisanzwe.

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko hari abantu babiri bafunzwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), bazira gukubita umuyobozi w’akarere ka Bugesera.

Aba barimo umusore w’imyaka 23 y’amavuko n’umukuru w’umudugudu w’Ikoni uri mu yigize akarere ka Bugesera.

Umusore watawe muri yombi akurikiranweho ibyaha birimo gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta, gukubita no gukomeretsa ku bushake no kwigomeka ku buyobozi, mu gihe mudugudu akurikiranweho ubufatanyacyaha.

Meya Mutabazi Richard aganira na TV/Radio1, yemeje koko ko uriya muturage yatinyutse kumukubitira mu ruhame.

Ati: “Sinzi uko umuntu yabivuga ariko yarabitinyutse kandi mu ruhame, hanyuma navuga nti Imana ikinga akaboko cyangwa se nanjye sinamwemerera ko ankomeretsa nyine nk’uko yari yabigambiriye.”

Abajijwe icyo yahise atekereza ubwo yamaraga gukubitwa, Meya Mutabazi yavuze ko nta kindi yatekereje kitari ukwirwanaho.

Ati: “Kuba ndi umuyobozi ntabwo bivuze ko ntafite ubushobozi nk’umuntu bwo kwirwanaho; ku buryo wenda wankubita ugakubita mu jisho cyangwa ahandi hica. Rero nta byinshi natekereje, icya mbere natekereje ni ukwirwanaho kandi narabikoze, we ibyo yakoze ntacyo byantwaye, ntabwo byampagaritse mu kazi.”

Abajijwe uko yaba yarirwanyeho, Meya wa Bugesera yavuze ko ari ibanga.

Meya Mutabazi wavuze ko uburyo yirwanyeho ari ibanga, yahakanye ko yaba yaragiye mu mitsi n’uriya muturage bijyanye n’uko asanzwe azwiho kuba umusportif.

Ati: “Ntabwo najya muri duel mu mirwano] n’umuturage, nta n’ubwo nize karatĂ© ariko ndi umusportif, bivuze rero ko ntakureka unkomerekeje mu by’ukuri.”

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera yavuze ko kuba yarakubiswe n’umuturage nta gitangaza kirimo, kuko ngo hari ubwo bibaho kenshi.

Ati: “Ibi ni uko aba ari byo muba mwamenye, ariko duhura na byo kenshi cyane, nta gishyashya kirimo. Ni ibintu duhura na byo, abaturage ushobora kubabwira ibintu ntibabyumve, umuntu utararezwe neza ashobora no kugutuka akiruka, undi ashobora gukora igikorwa kigaragaza ko yasuzuguye ubuyobozi; ni ibintu duhura na byo cyane nta n’icyo natekereje kidasanzwe.”

Amakuru avuga ko Meya Mutabazi Richard yakubiswe inkoni ubwo yari aciye mu Murenge wa Ngeruka, Akagari ka Murama, Umududugu w’Ikoni ku wa 29 Kanama; agasanga abantu benshi bari kunywera inzoga mu rugo rw’Umukuru w’Umudugudu waho.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, aherutse gutangaza ko abakekwaho gukubita uriya muyobozi bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ruhuha, mu gihe iperereza rigikomeje.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Icyo natekereje ni ukwirwanaho kandi narabikoze_Meya wa Bugesera asobanura uko yakubiswe
    Murumva se Meya atariwe uri mu makosa, ko yaje yabigambiriye, erega nta muturage warwanya umuyobozi bidaturutse k’Umuyobozi, Ariko se iyo bahawe akazi Bahabwa n’inkoni yo gukubita Abaturage? Nyamara Leta nibigenzure cg yerure ko twasubiye ku kiboko,

  2. Icyo natekereje ni ukwirwanaho kandi narabikoze_Meya wa Bugesera asobanura uko yakubiswe
    Murumva se Meya atariwe uri mu makosa, ko yaje yabigambiriye, erega nta muturage warwanya umuyobozi bidaturutse k’Umuyobozi, Ariko se iyo bahawe akazi Bahabwa n’inkoni yo gukubita Abaturage? Nyamara Leta nibigenzure cg yerure ko twasubiye ku kiboko,

  3. Icyo natekereje ni ukwirwanaho kandi narabikoze_Meya wa Bugesera asobanura uko yakubiswe
    Uyu Mayor ko afite udutenfo twinshi ra aho ni shyashya?

  4. Icyo natekereje ni ukwirwanaho kandi narabikoze_Meya wa Bugesera asobanura uko yakubiswe
    Uyu Mayor ko afite udutenfo twinshi ra aho ni shyashya?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *