Icyo Polisi ya Uganda ivuga ku Banyarwanda babiri biciweyo

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bwa Uganda buhagarariwe na Meya w’Akarere ka Kabale kuri uyu wa 9 Nzeri 2021 bwashyikirije ubw’u Rwanda imirambo y’Abanyarwanda babiri biciweyo mu bihe bitandukanye.

Abishwe ni Dusabimana w’imyaka 52 y’amavuko bikekwa ko yishwe hagati ya tariki ya 30 Kanama 2021 na Bangirana Jean Paul w’imyaka 47 y’amavuko bikekwa ko yishwe tariki ya 1 Nzeri 2021.

Umuvugizi wa Polisi ku rwego rw’Akarere, Elly Mate nyuma yo gutanga iyi mirambo no mu gihe iperereza kuri izi mfu rikomeje, yasobanuriye New Vision uburyo aba Banyarwanda bashobora kuba barishwemo n’aho biciwe.

Mate yagize ati: “Imirambo imibiri ni iya Theoneste Dusabimana wasanzwe yishwe n’abantu bataramenyekana mu mudugudu wa Rushaki B, Karujanga, Kibuga mu Karere ka Kabale, muri metero 200 uvuye ku mupaka n’u Rwanda tariki ya 30 Kanama 2021.”

Kuri Bangirana, Mate yavuze ko yasanzwe yiciwe mu mudugudu wa Rugarama, mu cyakwitwa nk’akagari ka Rwene n’umurenge Buhara muri Kabale, muri metero 70 uvuye ku mupaka wa Uganda n’u Rwanda, tariki ya 2 Nzeri 2021.

Uyu mupolisi yavuze ko Bangirana “yari yasuye bene wabo muri Uganda, aranywa arasinda cyane, noneho mu gihe yatahaga, yananiwe kugenda, atwarwa n’amazi.”

Iyi mirambo ibonetse nyuma y’aho tariki ya 18 Kanama 2021 abashinzwe umutekano b’u Rwanda bishe barashe umunya-Uganda witwa Justus Kabagambe wari wambutse anyuze mu nzira zitemewe. Icyo gihe ngo yari kumwe n’abandi bantu umunani bari bikoreye Kanyanga n’amavuta ya Mukorogo.

Nyuma y’aho u Rwanda ruhaye Uganda umurambo w’uyu mucuruzi tariki ya 29 Kanama 2021, bamwe mu baturage bo mu gace ka Butanda muri Kabale bakoze imyigaragambyo, ngo bamagana ko abiganjemo abo mu Karere ka Burera bajya iwabo bambutse mu buryo butemewe.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Icyo Polisi ya Uganda ivuga ku Banyarwanda babiri biciweyo
    ko numva ikigezweho ari uguhererekanya imirambo nk’abahererekanya ibicuruzwa, amaherezo yabyo ni ayahe koko?, HRW ibi bintu ibivugaho iki? uziko kubaho bisigaye birutwa no kuba umuntu taravutse.

  2. Icyo Polisi ya Uganda ivuga ku Banyarwanda babiri biciweyo
    ko numva ikigezweho ari uguhererekanya imirambo nk’abahererekanya ibicuruzwa, amaherezo yabyo ni ayahe koko?, HRW ibi bintu ibivugaho iki? uziko kubaho bisigaye birutwa no kuba umuntu taravutse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *