Nyuma y’iminsi itatu bamwe mu bashyizwe mu myanya yo kwigisha bacyibaza uko bazagera mu turere twa kure boherejwemo gukora aka kazi, Umuyobozi w’agateganyo w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi (REB), Dr. Sebaganwa Alphonse yavuze ko bicyigwaho.
Tariki ya 10 Mutarama 2021 ni bwo REB yashyize ahagaragara intonde z’abarimu bashya bashyizwe mu myanya yo kwigisha mu bigo bitandukanye, mu mashuri abanza n’ayisumbuye.
Bamwe bahawe imyanya mu bigo by’amashuri biherereye mu turere batangiyemo ibyangombwa, bigaragara ko hari n’abandi bayihawe mu bigo biherereye mu turere twa kure, nk’aho uherereye mu Ntara y’Iburasirazuba yahawe uwo mu Ntara y’Amajyepfo, uwo mu Majyaruguru ahabwa uwo muri Kigali.
Byatumye bamwe muri bo bibaza ukuntu bazabasha kugera muri utwo turere, mu gihe Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 4 Mutarama yafashe ibyemezo bizamara iminsi 15 birimo guhagarika ingendo zihuza uturere tw’igihugu, imodoka zari zisanzwe zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zambukiranya utu turere, zihagarara guhera tariki ya 5 Mutarama.
Dr. Sebaganwa wari witabiriye ubutumire kuri KT Radio kuri uyu wa 13 Mutarama, yabajijwe uburyo aba barimo bazagera muri utu turere, mu gihe ingendo zahagaze kandi biteganyijwe ko bazatangira akazi ku wa Mbere tariki ya 18 Mutarama 2021.
Yasubije ati: “Ikibazo cy’ingendo cyatekerejweho gusa icyo nongera kuvuga ni uko muri abo barimo bose twashyize mu myanya, icyagendeweho ni uko twabashyize mu myanya dutangiriye ku karere umwarimu yasabyemo akazi. Icyo kiduha icyizere cy’uko atari benshi bari mu tundi turere. Turebye abo twashyize mu tundi turere bavuye mu karere kamwe, tukabashyira mu karere katari akabo, ntabwo ari benshi ugereranyije n’abasabye mu karere, kandi tukabaha muri utwo turere.”
Mu buryo bwo gushaka uko aba barimu bashya bazagera muri utu turere, Dr. Sebaganwa yagaragaje ko bari gushakira iki kibazo igisubizo ku bufatanye n’inzego bireba.
Ati: “Ibi ngibi ni ikibazo kikiganirwaho, kuko na none aho aba barimu bari, ntabwo tuhazi ngo ube wavuga ngo hari abarimu bangana batya, turabafasha kuri ubu buryo. Ninjiye muri sitidiyo (studio) nari ndiho mvugana n’umwe mu bayobozi ba RURA, mugezaho icyo kibazo, ambwira ati: ‘iyaba byashobokaga y’uko baziranye hagati yabo, bakaba bamenya umubare uva muri aka karere, ujya muri aka, icyo gihe bafashwa kubona imodoka.”
Yakomeje ati: “Ushoboye kugenda, ashobora kugenda nta nkomyi afite icyangombwa cyerekana ko ari umwarimu usanzwe yigisha, cyangwa ari umwarimu wahawe akazi.”
Dr. Sebaganwa yavuze ko uyu munsi afitanye inama n’abandi bayobozi, aho bagaruka kuri iki kibazo. Ati: “Ejo dufite inama n’abandi bayobozi, iki kibazo tuzongera tukigarukeho.”
Ifoto: Imvaho Nshya



2 Responses
Icyo REB ivuga ku boherejwe kwigisha mu turere twa kure
Byihutishwe haboneke ubufasha abafite ibibazo by’ingendo bahabwe bus pe, kuko Ubu private cars baca ayo bashaka kuyabona bikagora ufite urugendo kdi iba isa n’inamutwaye wenyine. Hari n’abarimu basanzwe bigisha bakiri mungo zabo harimo abo bafungiyeho bakiri muri conge zo kubyara,…bitewe no kubura ubushobozi bubageza aho bakorera mugihe baba bafashe imodoka ziri prive.
Icyo REB ivuga ku boherejwe kwigisha mu turere twa kure
Byihutishwe haboneke ubufasha abafite ibibazo by’ingendo bahabwe bus pe, kuko Ubu private cars baca ayo bashaka kuyabona bikagora ufite urugendo kdi iba isa n’inamutwaye wenyine. Hari n’abarimu basanzwe bigisha bakiri mungo zabo harimo abo bafungiyeho bakiri muri conge zo kubyara,…bitewe no kubura ubushobozi bubageza aho bakorera mugihe baba bafashe imodoka ziri prive.