Icyo Rwasamanzi avuga ku isanganya Amavubi U-23 yahuye na ryo mu rugendo rujya muri Libya

Sangiza iyi nkuru

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ y’abatarengeje imyaka 23, Yves Rwasamanzi, yavuze ko ntawe yifuriza guhura n’ibyo abakinnyi atoza bahuye na byo, nyuma y’urugendo rukomeye bakoze bajya ndetse banava muri Libya.

Rwasamanzi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, nyuma y’umukino Amavubi U-23 yari amaze gusezereramo Libya mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 giteganyijwe kubera muri Maroc mu mwaka utaha wa 2023.

Mu bisa n’ibitangaza Niyigena Clément na Rudasingwa Prince bafashije Amavubi gutsinda Libya ibitego 3-0 byatumye amakipe yombi anganya igiteranyo cy’ibitego 4-4, gusa u Rwanda rukomeza rubifashijwemo n’igitego rwatsindiye muri Libya ubwo mu mukino ubanza rwatsindwaga ibitego 4-1.

Ni umukino Rwasamanzi n’abasore be bakinnye nyuma y’amasaha arindwi yonyine bageze i Benghazi, nyuma y’urugendo rutoroshye bari bakoze bava i Kigali.

N’ubwo Amavubi yageze muri Libya atinze nyamara hari hashize iminsi igera kuri 35 bizwi ko azakina uyu mukino mpuzamahanga.

Nyuma y’umukino ubanza Amavubi U-23 yahise afata urugendo rugaruka i Kigali ibanje guca mu bihugu birimo Qatar, Misiri na Ethiopia; ibyatumye Libya bagombaga guhurira i Huye mu mukino wo kwishyura ibatanga kugera i Kigali.

Muri rusange muri izo ngendo zombi uko ari ebyiri Amavubi y’u Rwanda yakoze urugendo rw’amasaha arenga 50 mu ndege, ibyumvikanisha ko bakinnye umukino wo kwishyura umunaniro ukiri wose.

Umutoza Rwasamanzi nyuma yo gusezerera Libya, yavuze ko ntawe yakwifuriza kunyura mu bihe banyuzemo.

Ati: “Nifuza ko nta Kipe y’Igihugu yazongera guhura n’ibyo twahuye na byo. Si byiza ariko ndakeka ko ari amasomo akomeye cyane, biramutse byongeye ni byo bibi cyane.”

Uyu mugabo usanzwe atoza Marines FC yakomeje avuga ko hari byinshi bikwiye kunozwa kugira ngo umupira w’u Rwanda ugire urwego ugeraho.

Ati: “Hari urwego rw’imyumvire tutarageraho mu mupira w’amaguru, niba dushaka kugira icyo tugeraho, hari ibyo dukwiye guhindura. Ni byiza ko twakina imikino ya gicuti. Nta washidikanya ko mu Rwanda hari impano. Hakwiye gukorwa urugendoshuri abantu bagahindura imyumvire.”

Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier, yavuze ko ikibazo cy’ingendo cyagaragaye ubwo Amavubi U-23 yajyaga muri Libya cyabasigiye amasomo.

Ati: “Ntitwari tumenyereye ingendo za Libya, ni igihugu gifite ibintu byihariye twari tutazi, aho rimwe na rimwe mu bihugu tunyuranyamo bisaba kuba ufite ‘visa’ y’icyo gihugu ugezemo ngo ufate indi ndege.”

“Mu by’ukuri hatubereye kure, ndashima cyane abasore, barananiwe, unabirebye mu mikino yombi. Ibyo byose biri mu bituma turushaho kubashima ariko tugenda twiga n’amasomo, nkeka ko biriya bintu bitazongera.”

Amavubi U-23 nyuma yo gusezerera Libya agomba guhura na Mali, mu mukino w’ijonjora rya nyuma uzatanga itike y’Igikombe cya Afurika.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *