Icyo u Burundi bwitaga kurinda abanyagihugu inzara kibasigiye ubukene n’igihombo

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage bo mu gihugu cy’u Burundi mu ntara ya Cibitoke bakora ubucuruzi bw’imbuto n’imboga babukoreraga mu Rwanda bakomeje kugerwaho n’ingaruka zikomeye zirimo kubora kw’imbuto kubera ibura ry’abakiriya, no kugurisha ku giciro kitagira icyo cyabamarira.
Nisabwe Generose usanzwe akora umwuga w’ubuhinzi bw’inyanya, ibitunguru n’imboga zitandukanye akanabicuruza; yatangarije Theeasafrican ko ibicuruzwa byatangiye kumuboreraho nyuma y’icyemezo cyafashwe cyo kudakorera ubucuruzi mu Rwanda.
Yagize ati, “Nahingaga inyanya, ibitunguru n’ubundi bwoko butandukanye nkanabicuruza, ariko ubu inyanya zatangiye kumboreraho kubera kubura isoko ryo mu Rwanda”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu muturage akomeza avuga ko nta cyizere cy’ejo hazaza kuko abenshi bakoreshaga amafaranga bagujije amabanki no mu bigo by’imari, no kuyishyura kikaba ari ikibazo; aho avuga ko no kubona amafaranga y’ishuri y’abana babo bitagishobotse kubera iki cyemezo.
Usibyo kubura abakiriya imbuto zikababoreraho, n’ababona babagurira ku giciro cy’intica ntikize; ari naho bahera basaba ko leta y’u Burundi yakuraho iki cyemezo cyo guhagarika ubuhahirane n’u Rwanda; kuko bwari bufashije abarundi benshi batuye ku mbibi z’ Rwanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku bijyanye n’igabanuka ry’ibiciro, umwe mu bahinzi witwa Raphael Berahino yagize ati; “Agafuka k’intoryi kaguraga amafaraanga y’u Burundi 12,000 ubu kari kugura 2,000 gusa”. Uyu muhinzi akomeza avuga ko umwaka w’amashuri uzatangira mu kwezi gutaha batazabona ubushobozi bwo kugurira abanyeshuri imyambaro yo kwigana n’amafaranga y’ishuri.
Kuwa kane w’icyumweru gishize, leta y’u Burundi yahagaritse imodoka zitwara abagenzi rusange zivuye mu Rwanda; ivuga ko zabangamiraga itegeko ryari ryafashwe ryo kudatwara ibiribwa mu Rwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théogène U @Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *