Leta y’u Rwanda yatangaje ko nta masezerano irasinyana n’iya Bénin yemerera Ingabo zayo kwerekeza muri kiriya gihugu mu bikorwa byo kurwanya ibyihebe bikomeje kukiyogoza.
Ni nyuma y’uko kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru itsinda ry’abapolisi bo muri Bénin bayobowe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’iki gihugu, Soumaila Allabi Yaya, bagiriye uruzinduko hano mu Rwanda.
Ni uruzinduko rwasize bakiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Dan Munyuza, bagirana ibiganiro.
Ni ibiganiro [cyangwa inama] byanitabiriwe n’abayobozi bakuru ba Polisi bungirije; barimo DIGP Felix Namuhoranye ushinzwe bikorwa na DIGP Jeanne Chantal Ujeneza ushinzwe imiyoborere n’abakozi.
Ingingo zirimo iyo “guhuriza hamwe imbaraga mu kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga, iby’iterabwoba n’ibyambukiranya imipaka” iri mu zaganiriweho n’abakuriye Polisi z’ibihugu byombi.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Bénin yagiriye uruzinduko mu Rwanda, mu gihe hamaze iminsi hari amakuru y’uko u Rwanda rwaba rwitegura koherereza Bénin abashinzwe umutekano bo kuyifasha guhangana n’ibyihebe bikomeje kuyiyogoza.
Umuvugizi wungirije wa Polisi y’u Rwanda, CSP Africa Apollo Sendahangarwa ubwo yabazwaga na The East African niba u Rwanda rwaba rufite gahunda yo kuboherezayo, yavuze ko nta masezerano abyemeza impande zombi zirasinyana.
Ati: “Ibyo kugira ngo bikunde, hagomba gusinywa amasezerano y’ubwumvikane kandi hagashyirwaho impamvu zemewe n’amategeko; ibitaraba kugeza magingo aya.”
Kuva mu Ukuboza 2021 agace k’imisozi miremire ka Atakola Department ko muri Bénin gasa n’akahindutse isibaniro ry’ibitero by’ibyihebe. Ni agace gaherereye mu majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’iki gihugu, hafi y’umupaka wacyo n’ibihugu bya Togo na Burkina Faso.
Ibi bihugu byombi biherereye mu gace ka Sahel kuva mu myaka yashize na byo byagiye byibasirwa n’ibitero by’abajihadistes, kuri ubu basa n’abagize amajyaruguru ya Bénin ibirindiro byabo bishya.
Umutekano muke uri muri aka gace usa n’uwaciyemo kabiri imijyi ya Tanguieta na Porga, bitewe na za bariyeri zagiye zishyirwa mu muhanda uyihuza.
Kuri ubu imodoka z’intambara ni zo zicunga umutekano muri uyu muhanda.


