Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Ntezilyayo Faustin, kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2020 yavuze ku baturage bumvikana bashinja inzego za leta akarengane mu gihe zibimuye mu byabo, ku nyungu rusange.
Ni nyuma y’igihe kitari gito gishize, nka bamwe mu bari batuye mu gace ka Bannyahe kagizwe n’imidugudu ya Kangondo I na Kangondo II mu Kagari ka Nyarutarama y’Umurenge wa Remera, bimuwe ntibahabwe ingurane, bagakora igisa n’imyigaragambyo basaba leta y’u Rwanda kubarenganura.
Nk’uko Umujyi wa Kigali wabitangaje, wimuye abo muri Bannyahe ubarinda ingaruka z’ibiza nk’imvura nyinshi yari yugarije ibice bitandukanye by’igihugu. Bitewe n’aka karengane bavuga, bamwe muri bo basubiye aho bari batuye, bahashinga amahema.
Ubwo Dr. Ntezilyayo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru, ni bwo umunyamakuru yamubajije icyo Urukiko rw’Ikirenga rwavuga kuri iki kibazo cya Bannyahe ndetse n’ahandi abaturage bashinja inzego za leta kubimura ntizibahe ingurane.
Umunyamakuru yabwiye Dr. Ntezilyayo imiterere y’ikibazo cya Bannyahe, arangije amubaza ati: “Ko itegeko ryo kwimura abaturage n’ingurane risobanutse, harabura iki? Iyo mubona abaturage bahora bataka akarengane kandi bakavuga ko barenganyijwe n’inzego za leta, ntimubona ko ari igisebo ku butabera n’amategeko?”
Uyu munyamakuru yabajije Dr. Ntezilyayo icyo urukiko rukora mu gihe inzego za leta zihonyoye amategeko, asubiza ati: “Twebwe urwego rw’ubucamanza bitugeraho byabaye ibibazo. Iyo bitari ikirego nyine ntibibe ibibazo, biba bitaratugeraho. Ariko nk’inzego z’ubuyobozi twese dutahiriza umugozi umwe, ntabwo tuvuga yuko ibyo bitatureba. N’iyo bitaraba ibibazo, biba bitureba kubera yuko amakimbirane iyo ari mu muryango nyarwanda, buri munyarwanda wese aba amureba.”
Yakomeje ati: “Ni yo mpamvu rero twumva igishoboka cyose kugira ngo ayo makimbirane ahoshwe, byaba yewe no muri ibi bihe byerekeranye n’ubuhuza mbere y’uko biza no mu nkiko […] ni ngombwa y’uko amategeko yubahirizwa. Aho ngaho tujya inama muri za forum duhuriramo n’izindi nzego ku buryo ibibazo bishobora gukemuka. Ariko rero n’iyo bije mu nkiko, dukoresha amategeko. Wenda ni naho binashoboka yuko ibibazo nka biriya bishobora no guca mu buhuza, kubera ko inzego bireba zishobora guhura n’abo bireba, noneho icyo bumvikanyeho kikaba cyaba urubanza.”
Abatuye muri Bannyahe bimuwe n’Umujyi wa Kigali mu mpera z’2019 mu gihe abandi bimuwe muri Werurwe 2020, bamwe muri bo bakaba barahise bakodesherezwa by’igihe gito. Ni mu gihe hari abavuze ko usibye no guhabwa ingurane, byageze muri Kanama 2020 hari abatari bagahawe amafaranga y’ubukode bw’amezi atanu bari barasezeranyijwe.


