Mu kiganiro Uwilingiyimana Agathe wari Minisitiri w’Intebe muri guverinoma y’u Rwanda, yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 31 Ukuboza 1993, Ngeze Hassan wayoboraga Kangura yamubwiye ko Faustin Twagiramungu wari umuyobozi w’ishyaka MDR yamugiriye impuhwe ngo ataba umushomeri.
Haburaga amasaha make ngo guverinoma y’inzibacyuho yari yemejwe n’amasezerano ya Arusha hagati ya Leta na FPR Inkotanyi itangira gukora, ariko icyo gihe cyageze abagize ishyaka MDR batarumvikana ku bayo bagomba kuyihagararira muri guverinoma.
Imwe mu mpamvu nyamukuru zatumye ubu bwumvikane buke buba muri MDR yashingiraga kuri Uwilingiyimana. Twagiramungu yifuzaga ko yaba mu mubare w’abagomba guhagararira iri shyaka muri guverinoma y’inzibacyuho ariko inama ya komite yaryo ntiyari yamushyize ku rutonde.
Muri iki kiganiro (videwo yacyo iri kuri shene ya Rwanda Nziza), Ngeze yabajije Uwilingiyimana ati: “Umuntu akurikiye ibibaye muri iyi minsi itatu bya politiki cyane cyane, akareba ibiri mu ishyaka MDR ahereye ku rwandiko Twagiramungu Faustin yanditse asaba ko ishyaka rye rimuha abaminisitiri, inama ya komite ya MDR iraterana, yemeza abaminisitiri ngo ariko mwebwe mutarimo, bityo Twagiramungu akumva atakora guverinoma mutarimo,
akaba atwakwihanganira ko mwakwicara en chomage (mu bushomeri), bityo akavuga ko abo bantu bose batagomba kujyamo, niba mukunda iki gihugu kuki mutaretse ngo mushake wenda indi mirimo, niba ishyaka ryanyu ryari ritabatanze ariko iyi guverinoma ijyeho byemewe n’amategeko.”
Uwilingiyimana yamusubije ati: “Ndagira ngo nkumenyeshe nko mfite diplôme ya licence chimiste! Njyewe ntabwo nigize kuba Ministre, diplôme yanjye aho nzayijyana hose nzakora. Twagiramungu ntabwo yigeze ababazwa n’uko ntari Ministre. Ngira ngo nari ndiho ntarabaho, ntabwo naburaraga. Sinapfuye kuko ntari Ministre. Uwaza diplôme yanjye akayica ni we waba umpemukiye, ariko nanasubira aho nize nkazana indi. Ni yo nzashakisha akazi yonyine. Mfite ubushobozi ngenderaho, mfite ingufu zihagije zo gukora imirimo uwo ari we wese yanshinga.”


