Kuva mu 1952 ubwo Umwamikazi w’Ubwami Bwishyize Hamwe (United Kingdom), Elizabeth II yima ingoma, yahawe icyubahiro kidasanze ugereranyije n’abandi bategetsi bo kuri iyi Si. Kuba ayoboye ibihugu bitandukanuye byibumbiye muri ubu Bwami [mu buryo bworoshye bwitwa ‘ubw’u Bwongereza’] ni umwihariko afite. Ibyo bihugu ni: u Bwongereza, Wales, Scottland na Ireland ya Ruguru.

Ibyo ntibihagije mu bubasha Umwamikazi Elizabeth II yahawe kuko afite undi mwihariko ujyanye n’ububasha afite, uburenganzira n’ubudahangarwa, birenze ibyo agomba mu Bwami ayoboye ahubwo bigera no mu bindi bihugu, by’umwihariko ibigize Umuryango wa Commonwealth. Ngibi ibintu bigaragaza icyubahiro cy’uyu Mwamikazi w’imyaka 94 y’amavuko, dukesha imbuga zirimo The Express na The Sun.
Ari hejuru y’amategeko mu bihugu byose yaba arimo
Ubwami bw’u Bwongereza bwahaye Elizabeth II ubudahagangarwa bwo kuba hejuru y’amategeko. Icyaha cyose yakorera mu Bwami bwe cyangwa muri andi mahanga agezemo, ntabwo yacirwa urubanza.
Yizihiza isabukuru y’amavuko inshuro ebyiri mu mwaka umwe
Yavutse tariki ya 21 Mata 1926. Yizihiza isabukuru y’amavuko kuri iyo tariki buri mwaka ariko ntabwo ibirori bikorwa mu buryo bwa kiyobozi bitewe n’uko uku kwezi mu Bwami bwe kurangwa n’ubukonje bwinshi. Ashyirirwaho undi munsi umwe mu mwaka yizihirizaho iyi sabukuru, urimo umucyo ku buryo byorohera abasirikare gukora akarasisi k’akataraboneka, mu rwego rwo kubaha itariki uyu Mwamikazi yavukiye.
Kuri uwo munsi, abaturage benshi bateranira mu mihanda y’i Londres bitegereza ibikori by’akararasisi. Umuryango w’i Bwami wo uteranira mu Ngoro ya Buckingam ukora imigenzo y’isabukuru y’amavuko.
Ntabwo akenera Visa cyangwa Pasiporo kugira ajye mu mahanga
Visa (Viza) ndetse na pasiporo zitangwa mu izina ry’Umwamikazi Elizabeth II, bikaba impamvu ituma we mu gihe agiriye uruzinduko mu mahanga, adashobora gukenera ibi byangombwa, ndetse n’aho agiye nta muntu ubimubaza.
Yemerewe gutwara nta ruhushya rwabigenewe
Mu gihe Umwamikazi yaba akeneye gukora urugendo yitwariye imodoka, ntabwo asabwa uruhushya rwo gutwara, ndetse imodoka ye ntabwo igira ikirango cya nimero kizwi nka ‘Number Plate’. Si ngombwa ko akenera uru ruhushya kubera ko rutangwa mu izina rye.
Ibitangazamakuru nka The Sun na The Express bisobanura ko Elizabeth II yamenye gutwara imodoka afite imyaka 19 y’amavuko. Mu gihe akeneye gutwara, akenshi ntabwo ajya mu mihanda y’i Londres ahubwo atwarira mu marembo y’Ubwami bwe.
Afite icyuma cy’amafaranga cye wenyine
Mu bikingi by’Ingoro ya Elizabeth II muri Buckingham, ahafite imashini yihariye y’amafaranga izwi nka ATM. Mu gihe akeneye amafaranga, ajya kuyafata iyo abishatse.
Afite umusizi we bwite
Umusizi wihariye wa Elizabeth II yitwa Simon Armitage, akaba yarahawe izi nshingano mu 2019. Uyu musizi yasimbuye Carol Ann Dufy wari ufite agahigo ko kuba umusizikazi w’i Bwami wa mbere wabayeho mu myaka 400 ishize.
Kugira umusizi ku Mwamikazi cyangwa Umwami mu Bwongereza ni ikimenyetso kiranga ubutware. Icyo ashinzwe ni ugutaka Elizabeth II no gutegura ibisigo by’iminsi mikuru muri ubu Bwami.
Ni we uhagarariye itorero
Yahawe ububasha bwo kuyobora amadini n’amatorero (religion) mu Bwongereza. Gusa ntabwo yemerewe guhindura aho asengera, aramutse abirenzeho, yahita yamburwa inshingano ze, hakimikwa undi mwami.


