Diarra wari wabaye gatambatamba hagati ya Rayon Sports na AFC Leopard, yasimbuwe n’umunya Ghana Gilbert Fiamenyo.
Ikipe ya AFC Leopards yo mu gihugu cya Kenya yamaze kwibikaho rutahizamu wo gusimbura Ismaila Diarra waciye ukubiri n’amasezerano yari yasinye akerekeza muri Rayon Sports.
Gilbert Fiamenyo,w’imyaka 23 uvuka muri Ghana yamaze gushyira umukono ku masezerano y’imyaka 2 agiye gukinira ikipe ya AFC Leopards nyuma yo kuva mu ikipe ya Ebusua Dwarfs yakinagamo muri Ghana, aho biteganyijwe ko azasesekara muri Kenya kuri uyu wa Gatanu taliki 12 Kanama 2016 nk’uko byamaze gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga z’ikipe ya AFC Leopards bakunze kwita Ingwe.

Kuba yerekeje muri iyi kipe bikomeje kutavugwaho rumwe n’ibinyamakuru byandikirwa muri Ghana, bivuga ko igenda rye rishingiye ku ihungabana ry’ubukungu buri kubarizwa mu ikipe yakinagamo ya Ebusua Dwarfs akagenda igitaraganya atanarangije amasezerano yari yaragiranye n’iyi kipe.
Ibyo ibi binyamakuru byo muri Ghana byanditse byanyomojwe na Gilbert Fiamenyo mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri Supersport, aho yagize ati: ’’Igihe cyari kigeze kugira ngo mve iwacu njye kugerageza amahirwe mu bindi bihugu, igenda ryanjye naritekerejeho neza mpitamo shampiyona ya Kenya cyane ko igaragara kuri televiziyo mu bice byinshi by’Afurika”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Amakuru yashyizwe ahagaragara na Futaa avuga ko abayobozi ba AFC Leopards bafashe iki cyemezo nyuma yo kubona ko rutahizamu bari bifuje Ismaila Diarra w’umunyamali yahisemo kuguma muri Rayon Sports atitaye ku kuba yarabasinyiye imbanzirizamasezerano, ikirego AFC Leopards yatanze muri FIFA kikaba kitahangwa amaso kugeza imyanzuro ifashwe ikipe ikirangwamo icyuho.
MUREGO Anatty@Bwiza.com


