Icyumweru kirenga kirashize nta mirwano yumvikanye hagati ya FARDC na M23

Sangiza iyi nkuru

Icyumweru kirenga kirashize muri Teritwari ya Rutshuru hataba imirwano hagati y’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’inyeshyamba za M23 .

FARDC ikomeje kuguma mu birindiro byayo i Kibumba, mu birometero 30 uvuye mu Mujyi wa Goma, muri Teritwari ya Rutshuru.

M23 ku ruhande rwayo ikomeje kuba mu duce tumwe na tumwe yigaruriye twa Rutshuru, harimo n’umurwa mukuru w’iyi teritwari ndetse n’Umujyi wa Kiwanja nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga.

Bamwe mu baturage bagituye muri kariya gace kigaruriwe mu buhamya bwabo ariko, bavuga ko bumvise amasasu ku wa Gatandatu, itariki ya 5 no ku Cyumweru, itariki ya 6 Ugushyingo, muri Groupement ya Rugari, mu birometero 40 mu majyaruguru ya Goma ndetse n’ahagana Nkwenda ku muhanda Kiwanja-Nyamilima.

Biravugwa ko bishoboka ko yari imirwano yahuzaga inyeshyamba za M23 n’imitwe yitwaje intwaro yaho yageragezaga kwigarurira iyo midugudu yafashwe na M23. Aba barwanyi ngo basubijwe inyuma n’inyeshyamba.

Byongeye kandi, amakuru avuga ko umuhanda Goma-Rutshuru-Lubero ukomeje kuba nyabagendwa nubwo nta rujya n’uruza ku muhanda Kiwanja-Ishasha.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Icyumweru kirenga kirashize nta mirwano yumvikanye hagati ya FARDC na M23
    m23 imana ibahe umugisha kandi iduhe gakondo yacu izongabo ziza murikongo uwiteka abahe kunesha

  2. Icyumweru kirenga kirashize nta mirwano yumvikanye hagati ya FARDC na M23
    m23 imana ibahe umugisha kandi iduhe gakondo yacu izongabo ziza murikongo uwiteka abahe kunesha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *