Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwaburanishije ubujurire bwa Idamange Iryamugwiza Yvonne ku cyemezo kimufunga by’agateganyo, arutangariza ko atemerewe kuvugana n’undi muntu muri Grereza ya Mageragaere aho afungiwe. BBC yari ihabaye itangaza ko Idamange yabwiye urukiko ko ashinganisha umutekano we muri gereza kuko atemerewe gushyikirana n’abandi bagororwa, avuga ko n’ugerageje kuvugana nawe ahamagazwa. Ubushinjacyaha bwaburanaga buri ku rukiko i Rusororo, bwabwiye urukiko ko Idamange yasatswe akanafatwa bitinze mu ijoro kuko ari we ubwe wanze ko bamusaka ku masaha akwiriye. Muri iri buranisha, mmu cyumba cy’urukiko aho byari bibujijwe gufata amafoto, Idamange asaba ko yaburana yidegembya. Ubushinjacyaha bwasabye ko akomeza gufungwa by’agateganyo. Idamange, aregwa ibyaha birimo gushoza imvururu n’imidugararo muri rubanda, gutesha agaciro ibimenyetso bya jenoside no gukwirakwiza ibihuha hakoreshejwe ikoranabuhanga. We arabihakana byose. Urukiko rwavuze ko rusazoma umwanzuro ku wa mbere tariki 29 Werurwe 2021. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


