Ifatwa rya Gen. Mujyambere ni ikintu kiza kuri Congo no ku karere — Lambert Mende

Sangiza iyi nkuru

Itabwa muri yombi rya numero ya 2 mu mutwe wa FDLR, Gen. Léopold Mujyambere ni ikintu kiza kuri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo no ku karere nk’uko byemejwe n’umuvugizi wa guverinoma ya Congo, Lambert Mende, kuri uyu wa Gatandatu tariki 07 Gicurasi. Uyu mugaba wa FDLR nyuma yo gufatirwa I Goma akaba yarahise yoherezwa I Kinshasa.

Lambert Mende yagize ati: “Mujyambere ni umwe mu bakuru b’ako gatsiko kanze gushyira intwaro hasi no gutaha, akaba yashakishwaga ku byaha bikomeye, mbese ni ikintu kiza kuri guverinoma ya Congo no ku karere”.

Kuri we, ngo uko kwidegembya kw’abantu bo muri FDLR kugenda kugabanyuka ari ko Congo nayo izarushaho gutekana nk’uko Radio Okapi dukesha iyi nkuru ivuga.

lambert-mende-point-presse
Lambert Mende, Umuvugizi wa leta ya Congo-Kinshasa

Lambert Mende yongeyeho ko ingabo za FARDC zikomeje ibikorwa bya gisirikare byo kurwanya uyu mutwe w’Abanyarwanda umaze imyaka irenga 20 ukorera mu burasirazuba bwa Congo, mu rwego rwo guhagarika ibikorwa byawo bikomeje gushyira abaturage ba Congo mu cyunamo.

Umuvugizi wa guverinoma ya Congo yongeyeho ko umubare munini w’ingabo za leta woherejwe mu burasirazuba bw’igihugu guhiga abarwanyi ba FDLR kandi ngo ibikorwa byazo bikaba bizakomeza kugeza ubwo umurwanyi wa FDLR wa nyuma azaba avuye ku butaka bwa Congo.

Ku kijyanye n’igihe Gen. Mujyambere azohererezwa mu Rwanda, Lambert Mende yavuze ko hari inzira z’ubutabera za Congo bigomba kubanza kunyuramo.

Aha mende yagize ati: “Kuri ubu inzego zacu zirimo gufatanya n’iz’ubutabera bwa gisirikare icyemezo kizamenyeshwa abafatanyabikorwa bacu b’Abanyarwanda binyuze mu nzira za dipolomasi zisanzwe vuba cyane”.

Gen. Léopold Mujyambere yafatiwe mu mukwabu w’inzego z’umutekano za Congo I Goma aho bivugwa ko yari akubutse mu gihugu cya Afurika y’Epfo.

Muribuka ko mu kwezi kwa 12 mu mwaka ushize nabwo Ladislas Ntaganzwa wari ukomeye muri FDLR ndetse washakishwaga n’ubutabera mpuzamahanga kubera uruhare akurikiranweho muri jenoside, nawe yatawe muri yombi n’ubuyobozi bwa Congo nyuma akaza gushyikirizwa u Rwanda.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *