Ifoto y’umunsi: Perezida Kagame yahoberanye na Ndayishimiye w’u Burundi

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04 Gashyantare 2023, yakiriwe na mugenzi we Evariste Ndayishimiye w’u Burundi barahoberana.

Umukuru w’Igihugu ari i Bujumbura mu Burundi aho yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yiga ku bibazo bya Congo.

Ni inama yanitabiriwe n’abandi bakuru b’ibihugu barimo William Samoei Ruto wa Kenya, Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda cyo kimwe na FĂ©lix Tshisekedi wa RDC.

Perezida Ndayishimiye ni we wayitumijeho.

Perezida Paul Kagame wari waherekejwe n’abarimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Prof Nshuti Manasseh cyo kimwe na Maj Gen Vincent Nyakarundi ukuriye iperereza mu ngabo z’u Rwanda, nyuma yo kugera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cyitiriwe Melchior Ndadaye yakiriwe na Perezida Ndayishimiye ku biro bye.

Amafoto yashyizwe hanze na Perezidansi y’u Burundi yerekana abakuru b’ibihugu byombi bahoberana banamwenyura; bigaragara ko bahuje urugwiro.

Ni ifoto iri guhererekanywa cyane ku mbuga nkoranyambaga n’Abanyarwanda ndetse n’Abarundi; bijyanye no kuba ibihugu byabo byombi byaramaze igihe kirekire birebana ay’ingwe.

Perezida Paul Kagame yaherukaga i Bujumbura muri 2013, ubwo yifatanyaga n’Abarundi mu kwizihiza umunsi w’Ubwigenge bw’igihugu cyabo.

Ni uruzinduko nyuma y’imyaka ibiri rwaje gukurikirwa n’umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi, bitewe n’uko u Burundi bwashinje u Rwanda kugira uruhare mu mugambi w’abashakaga guhirika ku butegetsi Pierre Nkurunziza wahoze ayobora kiriya gihugu.

Umubano hagati y’ibihugu byombi cyakora cyo wongeye kuzahurwa mu myaka mike ishize, nyuma y’uko Perezida Evariste Ndayishimiye yari amaze gufata ubutegetsi.

Ni Ndayishimiye mu mwaka ushize wohererezanyije ubutumwa bwihariye na Perezida Kagame, ndetse abakuru b’ibihugu byombi banagiye bohererezanya intashyo.

Kuva mu myaka ibiri ishize kandi abayobozi batandukanye ku ruhande rw’u Rwanda n’u Burundi bagiye bahurira mu bihugu byombi bakaganira; mu rwego rwo kongera kuzahura umubano w’ibihugu byombi. Ibiganiro by’abo bayobozi byasize imipaka ihuza ibihugu byombi yongeye gufungurwa nyuma y’igihe kirekire yarafunzwe.

Umubano hagati y’ibihugu byombi cyakora cyo n’ubwo usa n’uwamaze gusubira mu buryo, u Burundi buracyasaba u Rwanda kuruha abashatse guhirika Nkurunziza ku butegetsi buvuga ko rucumbikiye; bukavuga ko n’ubwo butarabashyikirizwa hari icyizere cy’uko bazatangwa bagashyikirizwa ‘ubutungane’.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *