Mu ntangiriro z’uyu mwaka dusoza, nibwo ikipe y’igihugu cy’u Butaliyani ya As Roma yahuye n’ikipe ya Torino.
Byari bimenyerewe ko mbere y’uko umukino utangira, abakinnyi biyerekana mu kibuga, akenshi bari kumwe n’abana bato imbere yabo, ni muri urwo rwego uyu mukinnyi yasigaye ahagaze wenyine mu gihe umwana wagombaga kumuhagarara imbere yagiye kubyiga mugenzi we bahuje ibara ry’uruhu bombi bagahagarara imbere y’undi mukinnyi bahuje ibara.
Abantu batandukanye bakomeje kugenda bavuga uburyo iri ari ivangura rishingiye ku ruhu mu buryo bweruye, aho uyu mwana yisanze ahagaze imbere y’umwirabura witwa Antonio Rudiger badahuje ibara ry’uruhu agahitamo kujya guhagarara imbere y’uwo bahuje.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mukinnyi, Antonio Rudiger yavukiye mu mujyi wa Berlin ku itariki ya 3 Werurwe 1993, se umubyara akaba ari Umudage naho nyina akaba umunyafurika ukomoka muri Sierra Leone gusa ibara rya nyina rikaba ari ryo ryiganje kuko ari umwirabura cyane.
Igihugu cy’u Butaliyani kandi, ni kimwe mu bihugu bikunze kurangwamo ibisa n’ivanguramoko rishingiye ku ruhu cyane cyane ku bakinnyi, aho usanga abafana bitwaje imineke yo kujugunya mu kibuga mu gihe amakipe akina arimo abirabura ari na ko babaririmbira indirimo babita inkende.
Amakuru rero akavuga ko uyu mwana na we yanze kwegerana n’umunyafurika mu rwego rwo kumwitiranya n’inkende bityo ko atayihagarara imbere.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@gmail.com


