Kuva ku mugoroba wa tariki ya 22 Gicurasi 2021, abatuye mu mujyi wa Goma muri Kongo (RDC) bagwiririwe n’ibyago by’iruka rya Nyiragongo, ikirunga kitari kure yabo, amahindure yacyo yibasira ibiturage nka Buhene, mu nkengero yawo.
Bitewe n’uko babonaga ibimenyetso ko ikirunga kigiye kuruka kuko cyari cyatukuye cyane, abaturage b’i Goma barenga 25,000 bahungiye mu bice birimo Sake, Bukavu, abandi bajya i Gisenyi mu Rwanda.
Icyo gihe, ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, tariki ya 23 Gicurasi 2021 ryatakangaje ko muri uku guhunga, abana 150 batandukanye n’ababyeyi babo, bikaba byari binateye impungenge ko abandi 170 babuze.
UNICEF yagize iti: “Abana barenga 150 batandukanye n’imiryango yabo, abandi 170 hari ubwiba bw’uko babuze ubwo abaturage bo mu mujyi wa Goma bahungaga bitewe n’iruka rya Nyiragongo.”
Ab’i Goma bongeye guhunga
Ku munsi wakurikiye uwo Nyiragongo yarukiyeho, abaturage bari bahunze Goma batangiye gusubirayo, gusa ntibahamaze akanya kuko hatangiye kumvikana imitingito ya hato na hato, yangiza inyubako zabo, no muri Gisenyi.
Byatumye bamwe muri bo basubira aho bari bahungiye, abandi biyemeza gusasa ibiryamirwa hanze, barara aho ngaho kugeza ubwo Isi izaba ituje.
Gusa mu gihe bakiri muri uyu muhangayiko, Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru umujyi wa Goma uherereyemo, Gen. Constant Ndima yasabye abo muri uyu mujyi batuye mu biturage 10 guhunga irindi ruka rya Nyiragongo rishobora kongera kuba.
Byumvikanisha ko abatuye muri ibi biturage babarirwa mu 400,000, bose basabwaga kuhava, bakimukira muri Sake nk’uko Gen. Ndima yari yabibasabye, ndetse batangiye kubishyira mu bikorwa mu kwirinda ibyago barerwa n’iruka rya Nyiragongo ryongeye kubaho.
UNICEF kuri uyu wa 27 Gicurasi 2021 yatangaje ko mu 400,000 bava i Goma bajya i Sake, harimo abana bagera ku 280,000, mu butumwa busa n’ubusaba mu buryo bw’amarenga ko aba bana bakwiye guhangwa amaso, ntihagire ubura, utandukana n’umuryango we cyangwa se uhungabana.
Umubyeyi yiziritseho umwana we
Mu bahunze iruka rya Nyiragongo rishobora kongera kuba, harimo umubyeyi w’abana ufite abana babiri bakiri bato, umukuru bisa n’aho ari mu kigero cy’imyaka cyangwa itanu, umutoya afite nk’imyaka ikabakaba ibiri.
Ifoto y’uyu mubyeyi ikomeje guhererekanwa ku mbuga nkoranyambaga, yakuruye amarangamutima ya benshi bibutse urukundo rwa nyina w’umuntu. Uyu mubyeyi ahetse umufuka urimo ibikoresho bitandukanye, umwana mutoya yamushyize ku rutugu.
Umwana mukuru, yamuziritse umushumi w’igitenge ku kaboko k’ibumoso, naze amwizirikaho umushumi awucishije ku gihimba.
Nta kindi yabikoreye, yirinze ko yabura umwana yibyariye nk’uko byagendekeye imwe mu miryago y’abahunze tariki ya 22 Gicurasi 2021 ubwo Nyiragongo yari igiye kuruka.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


