Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 28 Gashyantare 2022, cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zirebana n’ubuzima, ubukungu, umutekano n’ubutabera.
Zirimo:
Inama y’abaminisitiri yakuyeho amasaha yo gutaha, imipaka yo ku butaka ifungurwa
Inama y’abaminisitiri yateranye tariki ya 4 Werurwe yafashe ibyemezo byo gukuraho amasaha yo kuba abaturarwanda batashye azwi nka ‘carfew’, inemeza ko imipaka yo ku butaka ifungurwa guhera kuri uyu wa 7.
Kuri aya masaha yakuweho, bisobanuye ko abaturarwanda bemerewe gukora amasaha yose agize umunsi nk’uko byari bimeze mbere y’uko icyorezo cya Covid-19 kiza.
N’ifungwa ry’imipaka ryari ryaratewe n’impamvu zirimo iki cyorezo, ariko hakiyongeramo umwihariko ku ya Uganda n’u Burundi yari yarafunzwe bitewe n’indi y’umubano umaze igihe utifashe neza hagati y’u Rwanda n’ibi bihugu.
Abanyarwanda 71 babaga muri Ukraine babashije guhunga
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yemeje ko kugeza tariki ya 4 Werurwe, Abanyarwanda 71 muri 85 babaga muri Ukraine bari bamaze guhungira mu bihugu bya Pologne na Hongrie.
Mukuralinda yavuze ko 14 basigayeyo nta ngo baraba, kandi Guverinoma ikurikirana amakuru yabo.
Ku bahungiye muri Pologne ari na bo benshi, Mukuralinda yavuze ko Guverinoma ifite gahunda yo kubacyura mu Rwanda, bitewe n’uko iki gihugu cyemeye kubacumbikira iminsi 15 gusa.
Dr Igabe yatanze miliyoni 150 Frw y’ingwate
Dr Igabe Egide ushinjwa gukoresha icyemezo gihimbano gihwanishwa n’impamyabumenyi (equivalence) y’ikirenga, tariki ya 4 Werurwe yasabye urukiko rw’ubujurire kwakira ingwate ye y’amafaranga miliyoni 150, rukamurekura, akaburana adafunzwe.
Dr Igabe wakuye iyi mpamyabumenyi muri kaminuza ya Atlantic Internation, AIU, yasobanuriye abacamanza ko akwiye kurekurwa by’agateganyo kugira ngo ajye gufatanya n’umugore we kwita ku mwana wabo urembye.
Icyemezo cy’urukiko ku bujurire bwa Igabe watawe muri yombi tariki ya 6 Mutarama 2022 gitegerejwe ku ya 11 Werurwe.
U Rwanda rwamaganye ibitero by’u Burusiya
U Rwanda n’ibindi bihugu 140 ku Isi, rwatoye umwanzuro w’Inteko Rusange w’Umuryango w’Abibumbye, usaba u Burusiya guhagarika intambara bwashoje kuri Ukraine tariki ya 24 Gashyantare 2022.
Nk’uko byasobanuwe n’Intumwa ihoraho yarwo muri uyu muryango, rwatoye uyu mwanzuro kubera ko rushyigikiye ubusugire, ubwigenge ndetse n’uburenganzira bwo kutavogerwa bya Ukraine.
Intumwa y’u Rwanda yasabye ko impande zombi zihagarika intambara, zikagirana ibiganiro by’amahoro, yizera ko byavamo igisubizo kirambye. Yanagaragaje ko idashyigikiye ko hari ikindi gihugu cyakwivanga muri iyi ntambara, kuko ngo kibaye kibikoze, ibintu byarushaho kuba bibi kuri ibi bihugu no ku Isi yose.
Umushoramari w’Umunyakenya ushakishwa n’u Rwanda yasabye ko umugambi wo kumwohereza uburizwamo
Umushoramari w’Umunyakenya, Nathan Lloyd Ndung’u umaze imyaka 10 ashakishwa na Leta y’u Rwanda kubera icyaha cy’ubwambuzi imukurikiranyeho, yasabye urukiko rukuru rwa Kenya kuburizamo umugambi wo kumwohereza muri iki gihugu.
Nk’uko byagaragajwe n’umunyamategeko we, Lloyd yasobanuriye urukiko ko u Rwanda rushaka gukoresha nabi itangazo rya Polisi mpuzamahanga (Interpol) rimushakisha, kugira ngo rumute muri yombi.
Uyu mushoramari yamenyesheje urukiko ko u Rwanda rwazamwica mu gihe yazaba ageze mu maboko yarwo, asaba kuguma muri Kenya.


