Hari ku munsi nk’uyu tariki ya 9 Mutarama 1965, ubwo Perezida wa mbere Kasa Vubu wayoboye kuva mu 1960 kugeza mu 1965, Minisitiri Tsombe na Gen. Mobutu wari umugaba w’ingabo bafunguraga ku mugaragaro ikigo cya Kitona kugira ngo kireme abarwanyi kabuhariwe bo mu kirere no ku butaka (Para-Komando).
Iki gihugu cyari kimaze kubona ubwigenge, kivuye mu bukoloni bw’Ububiligi, aba bayobozi biyemeza kurema igisirikare kitajegajega. Ububiligi na bwo bwiyemeje kubafasha kubaka ikigo cya Kitona, maze bwohereza Lt. Gaston Bebronne n’itsinda ry’aba Para-Komando ngo bafashe ingabo za Congo kubona ubumenyi buhambaye. Komanda wari uhagarariye ingabo za Congo yari Eliuki Monga Aundu.
Ikigo cyari gifite ibikoresho byose bikenewe nk’indege z’intambara, ibimodoka, imitaka yo mu kirere (parachute), ndetse n’ahantu ho kwitoreza (imihanda izamuka), n’ibindi byose bituma bakora imyitozo mu buryo bugoranye, bibababaza. Umusirikare wese wageraga muri iki kigo, yahabwaga imyitozo y’ubwoko bubiri; Para na Komando.
Mu 1966 ni bwo Batayo (abasirikare barenga 300) ya mbere ya ba Para-Komando batorejwe muri Kitona, yasohotse muri iki kigo , itangira akazi, ikigo gikomeza gutanga iyi myitozo kugeza mu 1990, ubwo Ububiligi bwahagarikaga ubufasha.
CEKI yabuze imyitozo yahabwaga n’Ububiligi ku bwa Mobutu Sese Seko wategetse kuva mu 1965 kugeza mu 1997, gusa yakomeje kuba kimwe mu bigo bya gisirikare bikomeye muri iki gihugu kugeza ku bwa Laurent Desire Kabila.
Ubundi Kitona ni umugi uri mu majyepfo y’uburengerazuba bwa RD Congo, hafi n’inyanja ya Atlantique, mu bilometero birenga gato 305 uvuye mu murwa wa Kinshasa.
Ni ahantu hatazibagirana mu mateka y’u Rwanda, ingabo z’u Rwanda n’Abanyarwanda kuko ubwo zari ziyobowe na Gen. James Kabarebe zahakoreye Operasiyo y’Akataraboneka (Kitona), zihafata mu minota mike, Laurent Kabila n’amahanga barakangarana. Amateka ya Operasiyo Kitona mwayasoma aha ngaha:
Ifoto: Kamina Air Base, ibirindiro by’ingabo z’Ububiligi zirwanira mu kirere zashinze muri RD Congo nyuma y’Intambara ya II y’isi, muri icyo gihe zifasha n’ingabo za Congo kubaka ibirindiro muri Kitona


