Iga kurema amahoro mu mutima wawe

Sangiza iyi nkuru

Imigani 16:9
*Umutima w’umuntu* *utecyereza urugendo rwe,*
*Ariko Uwiteka ni we uyobora intabwe ze.*
✅Abantu benshi, barahangayitse barashaka amahoro yo mumutima ariko barayabuze kuko aho bashakira amahoro siho ari.
Birashoboka ko waba utabwirwa ko usa neza, wambaye neza, uteye neza, urimwiza cyane, nyamara ibyo bikababaza umutima wawe.hora wiga kwikunda, kwibwira amagambo meza no kuyabwira abandi.Wigurire icyubashije ukiriho kuko ntawundi uzabaho ariwowe kw’isi.
✅lga urugendo rwo kunezerwa, kuko kwibuza amahoro uyumunsi ntabwo ejo uzayabona.
Umugisha ushaka urawufite, kuko uwo mugisha ni wowe ubwawe.Mwenedata muvandimwe muri Kristo Yesu, nifuje kukwibutsako amahoro arikintu cy’agaciro ugomba kurinda.
Umutima w’umuntu urakomeye kuko niho ibyubugingo bikomoka.Ibikubabaje byimure, mumutima nahantu hakwiye kuba heza cyane lmana ikwiye gutura.Ibyinyuma sibyo bibi ahubwo ibyubitse mumutima wawe nibyo ukwiye kugenzura.
✅Tangira wige kwikunda ubwawe, iyatureho amagambo meza, wihe icyo ushaka ukunde uko uteye, kuko ntawundi wowe uhari.
✅Ntugahore ureba abagusize, ahubwo ishimire iterambere ryabandi kuko haribyo ufite nabo badafite.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ntabwo uzahabwa amahoro n’abana, ubutunzi, cyagwa ibindi, amahoro niwowe uyiha.
Ndakwifuriza guhora wiga gushimira lmana,
Wikunde kandi wihe ibyagaciro.Ngewe birangora kuba nakunda umuntu utikunda!!
✅Amateka yawe yagobye kuba impamvu ikuzanira umunezero uko yaba ameze kose.
Kuko harabo muyasangiye yahitanye ariko wowe uracyariho.
✅lgisha ubwenge bwawe, ibitecyerezo byawe kwishimira uwo uriwe, kuko urimwiza cyane.
✅Urabura amahoro kuko utitaweho? Udahabwa ibyo ugenewe? Imana iguhishurire ko ariwowe ugomba kwimenya.
Ugomba kwiyitaho mbere yuko bakwitaho, lmana iguhe kumenya aho amahoro yawe ari, indirimbo yawe ugomba kumva, ibiganiro ugomba kumva, ntabwo wemerewe kujyana naba tanjya aho ujya.
✅Ntugahore mugahinda ntawa kuraze agahinda.
Matayo 6:21
*Kuko aho ubutunzi bwawe buri, ari ho n’umutima wawe uzaba*
*Urugero:* Uwo mwashakanye, cyagwa inshuti yawe, ashobora kuba afite ibyo ukeneye, ariko atabiguha uko ubishaka.Ntabushobozi afite Wenda butuma abikora neza, ariko haruwo yabikorera bikamunyura,
mugihe wowe utanyurwa.Igisubizo si ukumureka cyagwa kumuca inyuma igisubizo ni ukwikunda ubwawe ukiga kurema amahoro mumutima wawe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bishop Sindambiwe Papias
@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *