Minisiteri y’Ubutabera iratangaza ko ingufu nshya zigamije guca burundu ubucucike muri gereza zo mu gihugu zitezweho kuzigamira guverinoma hejuru ya miliyari 14,6 z’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka .
Kugeza ubu, u Rwanda rufite abantu barenga 86.000 mu bigo 13 ngororamuco mu gihugu hose, bikaba bivugwa ko guverinoma ikoresha impuzandengo ya miliyoni 1.4 by’amafaranga y’u Rwanda kuri buri muntu buri mwaka.
Kuri uyu wa Kabiri, itariki 10 Mutarama 2023, Minisiteri y’ubutabera yatangije ku mugaragaro politiki y’ubundi buryo bwo gukemura amakimbirane na politiki y’ubutabera mpanabyaha; byombi biherutse kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri muri Nzeri 2022.

Minisiteri y’ubutabera ivuga bigamije gutanga umusanzu mu kubaka ubutabera bunoze, buhujwe, bushya kandi bukemura ibibazo bwizeza kurinda abaturage ndetse no kugabanya ibyaha n’ubucucike muri gereza.
Iyi politiki isaba ko gufungwa byaba “nk’uburyo bwa nyuma,” ivuga ko nubwo gereza izahora “ikenewe” kuri bamwe mu bagizi ba nabi, “yangiza ubuzima bw’abantu n’imiryango yabo.”
Mu gukemura ibi bibazo by’ubucucike muri gereza hazajya hakoreshwa ibindi bihano bitari ugufunga nk’imirimo ifitiye igihugu akamaro, gushishikariza kurushaho kurekura by’agateganyo ku bakekwaho icyaha, ndetse no kurekura by’agateganyo abagororwa bkatiwe bagaragaje impinduka nziza.
Minisitiri w’ubutabera, Emmanuel Ugirashebuja aganira n’itangazamakuru, ntabwo yatanze igihe amategeko akenewe n’ibikenewe byose bizaba byabonetse kugira ngo bitangire gushyira mu bikorwa, ariko avuga ko imirimo yatangiye muri urwo rwego, kandi ko itazatwara igihe kirekire cyane.

Raporo y’urwego ruharanira uburenganzira bwa muntu rwa Commonwealth yo muri 2022 ivuga ko u Rwanda rufite umubare munini w’abantu bafunzwe aho mu baturage 100,000 byibuze 580 bafunzwe.
Komiseri mukuru w’Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), Juvenal Marizamunda, yashimye iyi politiki nshya, avuga ko itazagabanya ubucucike gusa, ahubwo ko izashyiraho ingamba zo gutuma abagororwa bafungurwa bafite ubumenyi n’imyumvire myiza kugira ngo babe abaturage beza.
Mu bindi, politiki irasaba ko abakozi ba RCS bongerwa kugira ngo igabanywa ry’abagororwa rigere kuri 15 ku mucungagereza 1, nk’imwe mu nzira zo gutanga serivisi nziza.


