Igenzura rya MINEDUC ryagaragaje mudasobwa nyinshi zidakoreshwa

Sangiza iyi nkuru

Itsinda ry’abagenzuzi ba Minisiteri y’uburezi ryagaragaje ko mu bigo byinshi mudasobwa zagenewe abana zidakoreshwa uko bikwiye; zimwe ziracyabitswe, hari izikoreshwa n’abatabigenewe, izibwe n’izapfuye ubuyobozi bugaterera iyo.

Ubwo hizihizwaga umunsi wa mwarimu ku wa Gatanu tariki 5 Ukwakira 2018, ni nabwo itsinda ry’abagenzuzi ba Minisiteri y’Uburezi ryari rikubutse mu turere twose rikora ubugenzuzi. Nubwo batageze mu bigo byose, bazengurutse uturere 30 tugize u Rwanda. Mu byo babonye higanjemo ibibi byinshi n’ibyiza bike. Muri rusange raporo y’iryo tsinda ivuga ko yabonye:

Mudasobwa (OLPCs) n’ibitabo bidakoreshwa icyo byagenewe

Ibyumba by’amashuri bishaje bidakingwa,

Abayobozi batagera ku mashuri,

Ubusinzi no gusiba kw’abarimu,

Nta bitabo by’ibaruramari ku mikoreshereze ya capitation grant

Ibigo byishyiriraho section ntawe bibwiye,

Amatiku n’amakimbirane mu bigo by’amashuri,

Abarimu bishyuza  abana biga kabiri ariko bakanababera.

Aha turagaruka kuri gahunda ya mudasobwa imwe kuri buri mwana (olpc), ikomeje kuba ihurizo mu mashuri. Mudasobwa zimaze gutangwa zisaga ibihumbi 200, kuko nibura buri murenge ufite ikigo cyazihawe, ngo zikoreshwe n’abana bo mu mwaka wa kane kugeza mu wa Gatandatu w’amashuri abanza. Zatanzwe mu bigo bya Leta gusa, amashuri abanza n’ibifite gahunda y’imyaka 9 na 12 y’uburezi bw’ibanze.

Zimwe mu mbogamizi iyi gahunda yahuye nazo, ni ukuba zitari ku ngengabihe (timetable), kuba abarimu batazi kuzikoresha ngo bazigishe abana, kuba hari ibigo bidafite amashanyarazi, kuba nta mukozi uhoraho ushinzwe gukemura utubazo zigira, n’ibindi.

Iyi gahunda kandi yahuye n’ikibazo cyo kuba nta muntu uyikirikirana ku rwego rw’akarere. Nta kubica iruhande, hari na bamwe mu barimu n’abayobozi b’ibigo batinya kuzikoraho, nyuma y’aho bamwe muri bagenzi babo bazishyuzwe zibwe, abazirukanirwa, abandi bakazifungirwa. Magingo aya hari n’umuyobozi waguye muri gereza azize uburwayi, ariko yarafunzwe azira mudasobwa zibwe ku kigo yayoboraga mu karere ka Gasabo.

Ku bw’izo mpamvu, bamwe mu bayobozi b’ibigo bishimira ko zibikwa ngo zitabura bakubikirwa imbehe, ubu hari aho uzisanga zimaze imyaka isaga itanu mu bikarito byazo, uko zavuye mu ruganda.

Ibyahishuwe n’ubugenzuzi bwa Mineduc

Bugesera : Ku ishuri ribanza rya Kanazi, mudasobwa 14 gusa nizo zikoreshwa n’abana, kandi haratanzwe izigera ku 168.

Naho ku ishuri ribanza rya Nyirarukobwa, mudasobwa enye, zikoreshwa n’abarimu batakigisha kuri iki kigo, mbese mu ihererekanya bubasha ntizasubijwe.

Gatsibo : Ku ishuri ribanza rya Gitinda nyinshi ziracyabitse, kandi izigera ku 102 muri 132 bahawe, zarapfuye ubu zirabitse. Ubwo inzima zisigaye ni 30 gusa.

Nyaruguru : kuri GS Muyira : Umuyobozi w’ikigo yahishe mudasobwa 91 mu kigo cyegereye icye, yitwaza ko nta mashanyarazi ari ku ishuri ayobora. Nyamara abagenzuzi basanze iri shuri rifite ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba (solar energy).

Kamonyi : ku ishuri ribanza rya Saint Michel i Gitare, amakarita ya mudasobwa (memory cards) zigera kuri 409, na mudasobwa imwe byaburiwe irengero. Bivuga ko bahawe 410, zose zimaze imyaka isaga itanu zidakora.

Naho kuri GS Saint JMV Muganza muri aka karere, hari umuyobozi wahazanywe kubera imicungire mibi y’izi mudasobwa, ku kigo yahozeho cya GS Mbati, ahabuze izigera kuri 26 bigacira iyo.

Muhanga : Muri GS Nsanga, mudasobwa za OLPCs zibikanwa n’amasuka, intebe zapfuye, amajerekani, ibikoresho by’isuku, ibitabo n’ibindi byose bitagikoreshwa.

Hari na mudasobwa z’ubwoko bwa positivo zibwe muri iki kigo, ariko nta gukurikirana.

Gisagara : Ku ishuri ribanza rya save, 184 zarapfuye, kuri 236 zatanzwe. Wagera muri mukindo, kuri EP Mukiza naho 83 ku 133 ntizikora neza, mbese hakora 50 gusa.

Gasabo: Gs Gicaca yahawe positivo 100, ariko 32 na server (umutima) zahuye na benengango, ubwo na 68 zisigaye ntizakoraga; aho REB ibimenyeye yahise iza gutwara n’izigaye, kuko zari umurimbo.

Muri GS Ndera nayo y’aka karere, hibwe 26 muri 236 zari zatanzwe. Izo zibwe n’ubu ntiziraboneka.

Nyarugenge : ishuri ribanza rya Muhima ryabonye mudasobwa 298 hibwamo ebyiri, nazo ntiziraboneka. Muri iki kigo kandi, raporo y’abagenzuzi igaragaza ko hibwemo amakarita (memory cards) 923, ukekwa arafungwa agera n’aho afungurwa ariko zitabonetse.

Kuri GS Kanyinya bahawe 186, hibwamo 16 na server imwe. Raporo ivuga ko byamenyeshejwe polisi.

Mu ihindaguranya ry’ubuyobozi bw’iki kigo, habuze izindi mudasobwa 26, ariko ubugenzuzi busa nk’ubudashira amakenga umuyobozi wari usimbuwe, ngo kuko bitari ubwa mbere ashinjwa kuziba, ngo hari n’izindi ebyiri yakuye kuri GS Kabusunzu, muri aka karere.

Gicumbi: muri GS Nyagatoma ho zibera mu biro by’umuyobozi (banashinja ubusinzi).

Muri aka karere ariko nubwo bitagaragajwe n’iri genzura, hakunze kuvugwamo abarimu bazifungiwe baraburana. Hari n’abazibwe bazishyura ku neza, ndetse hari n’aho zibwe n’abaturutse hanze y’ikigo, ku kagambane ka bamwe mu banyeshuri.

Rutsiro: GS St Kizito Gakeli, umwarimu ushinzwe icyumba kigirwamo mudasobwa (smart classroom) yahaye bagenzi mudasobwa 7 bazimarana amezi arenga atatu ubuyobozi butabizi. Icyatunguye abagenzuzi ni uko abo barimu bazikoreragaho ibindi nko kureba filime gusa, bazigaruye ku munsi w’igenzura ariko batazi kuzikoresha mu birebana n’akazi kabo (gutegura amasomo, gukuramo amasomo, ..).

Uko biri kose, iri genzura nubwo ritageze mu bigo byose, iyi gahunda ikeneye guhabwa umurongo unoze kugira ngo igere ku cyo yagenewe. Ibi ni ibyagaragajwe, ariko hari n’aho bahora bazihungura ivumbi no kureba ko umubare wazo wuzuye, aho kuziha abana.

Umuyobozi w’ishuri rimwe aganira na Bwiza.com agira ati, “iyo ziriya mudasobwa ziri mu cyumba kimwe mba ntuje. Ariko abayobozi baherutse kuza bansaba kuzishyira mu mashuri, ubu ndara nshikagurika. Iyo ngeze ku ishuri nizo mbanza kureba ngo zitamfungisha nkaba nanawugwamo”.

Mu myanzuro y’iri genzura, henshi bavugamo guhagarika bamwe mu bayobozi, gukora audit ku micungire y’umutungo, kubaka no gusana ibyumba, ndetse hari n’ibigo bitazemererwa gufungura 2019 bitabanje gukemura ibibazo byagaragaye. Zimwe muri izi ngingo Bwiza.com izagenda izigarukaho mu zindi nkuru.

Karegeya Jean Baptiste/ Bwiza.com

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *