Perezida w’icyubahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe, yashimiye abakinnyi b’iyi kipe uko bitwaye imbere ya US Monastir; gusa abasaba nanone gukora ibishoboka byose bakayitsindira muri Tunisia.
Hari mu butumwa yahaga abakinnyi b’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ubwo yari yabasuye mu myitozo ejo ku wa Mbere, abashimira uko bitwaye imbere ya US Monastir baheruka gutsindira i Huye igitego 1-0.
Igitego rukumbi cya rutahizamu Mugunga Yves ni cyo cyafashije APR FC kubona intsinzi kuri Monastir, mbere y’uko amakipe yombi ahurira mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions league uzabera muri Tunisia ku Cyumweru gitaha.
Gen Kabarebe ubwo yasuraga abakinnyi ba APR FC aherekejwe na Lt Gen Mubarakh Muganga usanzwe ari Chairman w’iriya kipe, babwiye abakinnyi ko banyuzwe n’uburyo bitwaye i Huye.
Mu gice cya mbere cy’uriya mukino APR FC yabonye uburyo bw’ibitego bubarirwa muri butanu, gusa ubwo ku munota wa 19 w’umukino bwa Mugunga aba ari bwo buvamo igitego cyatandukanyije impande zombi.
Ibi Gen Kabarebe wakurikiranye uriya mukino abiheraho avuga ko Abarabu bakabaye barariye ibitego byinshi mu gice cya mbere cy’umukino, gusa bakaza kugira amahirwe.
Yabwiye abakinnyi ati: “Ibyo nababwiye mbere mwarabikoze kandi mwerekanye ko nta wuzava hano byoroshye. Umupira narawurebye, igice cya mbere iriya kipe twari kuba twayitsinze ibitego byinshi kuko mwarayirushije cyane.”
Gen Kabarebe yaboneyeho gusaba abakinnyi ba APR FC kuzotsa Monastir igitutu cyinshi mu mukino wo kwishyura, kuko hari icyizere cyo kuyisezerera.
Ati: “Turashaka ko bigera no kumunota wa 60 mukiri hejuru muyotsa igitutu. Muratanga icyizere ko tuzayisezerera kuko mwamaze kwiremamo icyizere, rero ni na cyo kigomba kubakomeza mukayisezerera kuko mwarabigaragaje.”
Yunzemo ati: “Hano muri APR FC buri mukinnyi uri muri iyi kipe aba ashoboye kuko nta wujya kuza hano tutaramukurikiranye, ibyo rero ni byo biba bigomba gutuma duhorana intsinzi. Mubigaragaze na hariya mugiye kwerekeza, kandi nzi ko muzabikora tukabakira neza mutahukanye intsinzi.”
Afande Kabarebe yijeje abakinnyi ba APR FC ko ubuyobozi bwiteguye kubashimira byimazeyo mu gihe baba basezereye iriya kipe.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri ari bwo APR FC ihaguruka i Kigali yerekeza muri Tunisia, ahazabera umukino wo kwishyura.


