Itorwa ry’umunyarwandakazi, Mushikiwabo Louise ku bunyamabanga bwa OIF si iryo gushidikanywaho, cyane ko ashyigikiwe na Perezida w’u Bufaransa Macron na Perezida Kagame uyoboye Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika ubu.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa Gatanu tariki 22 Kamena, abanyamakuru babajije Amb.Nduhungirehe niba Mushikiwabo atazagorwa no kubona amajwi, cyane ko mu Rwanda Igifaransa bagikenetse. Nyamara Nduhungirehe we asanga gihari kiganje.
Umunyamakuru (wa Bwiza.com): Nyakubahwa Minisitiri, ese ko Madamu Mushikiwabo ahatanira kuyobora umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa(OIF) kandi akomoka mu gihugu giha agaciro gake uru rurimi. Mu butegetsi, mu burezi no mu itangazamakuru, aho usanga kitagikoreshwa nk’ururimi rwigishwamo, ndetse no mu itangazamakuru rya Leta rukaba rutagikoreshwa. Ndabaza nti, ibi biraborohera kumvisha abazamutora mu gihe aba ashaka amajwi mu bihugu birukoresha? Hanyuma se, we umunsi yabaye umuyobozi wa OIF ateganya guhindura ibintu, igifaransa kigasubirana agaciro cyahoranye mu Rwanda?
Min. Nduhungirehe: Sinemeranya nawe, ururimi rw’Igifaransa rufite agaciro mu Rwanda, ruri mu itegeko nshinga, kandi ni rumwe mu ndimi enye zemewe mu gihugu. Kuri Televisiyo nyarwanda hacaho amakuru y’Igifaransa, kandi mu mashuri kirigishwa. U Rwanda ni umunyamuryango wa OIF kuva ishingwa mu 1970, Mushikiwabo azayiteza imbere, kandi afashe kuzahura umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa. Azaharanira ko urubyiruko rw’u Rwanda ruvuga indimi zombi (Icyongereza n’Igifaransa), nibinashoboka rukoreshe izirenze izo. Birumvikana ko hari byinshi bizahinduka.
Uko igifaransa gihagaze mu buzima bw’Abanyarwanda
Mu burezi, kuva mu 2009, igifaransa cyaretse kuba ururimi rwigishwamo kiba isomo ryigishwa nk’ayandi; kibererekera Icyongereza. Hajyaho gahunda zihoraho zo kwigisha abarimu Icyongereza, ngo babashe kugitangamo amasomo bari basanzwe batanga mu Gifaransa.
Ibi byaviriyemo bamwe mu barimu bananiwe gukoresha Icyongereza gutakaza imirimo, ndetse ireme batangaga amasomo riragabanuka, nk’uko umwe mu banyekongo bigisha imibare mu karere ka Rwamagana abivuga yitotomba. Agira ati, “Jye mfite ubumenyi, ariko ururimi ni ikibazo. Nari menyereye kwigisha mu rurimi nzi neza, abanyeshuri bakumva; ariko kubera ko ubu nkoresha Icyongereza, mba meze nk’umwana w’igitambambuga wiga kuvuga, bityo abanyeshuri sintambutse neza ibyo nateganije kugeza ku banyeshuri”.
Benshi mu banyekongo n’abarundi bigishaga mu Rwanda beretswe imipaka, haza abanyakenya n’abagande mu burezi bw’u Rwanda.
Mu mashuri abanza n’ayisumbuye, isomo ry’igifaransa rihera mu mwaka wa kane w’abanza, rikagira amasaha atarenze abiri; mu gihe Icyongereza kiba gifite agera kuri atandatu.
Si mu mashuri abanza n’ayisumbuye gusa, kuko no muri Kaminuza abarimu bamaze iminsi babogoza, ubwo byavugwaga ko bagiye kujya bakoreshwa ikizamini cy’Icyongereza kugira ngo babashe gukomeza kwigisha. Gusa ibi byaje kuvuguruzwa na Minisitiri w’uburezi, ariko nabyo biri mu bituma ireme ry’uburezi rikemengwa, kuko hari abarimu badatanga ubumenyi mu rurimi bumva kurusha urundi.
Cyakora mu mashuri yigenga, haracyari ayakomeje gahunda yo gutwara izo ndimi zombi, ariko nayo yigamo abana b’abifite gusa.
Mu butegetsi, ahenshi ibizamini by’akazi bitangwa mu rurimi rw’Icyongereza, bityo abazi Igifaransa gusa ntibagire amahirwe angana n’ay’abakoresha Icyongereza. Umwe mu barangije muri Kaminuza yigenga, mu ishami ry’amategeko, amaze gutsindwa ibizamini by’akazi incuro eshatu. Mu kwijujuta kwe, avuga ko aba atumva neza ibyo bamubaza kuko atazi Icyongereza.
Ugeze mu kazi nawe, amaraporo menshi akorwa mu Cyongereza, amabwiriza ni uko, amatangazo n’ibirango, ku buryo bitorohera utakizi gukora akazi neza ngo agere ku ntego.
Ahatangirwa Serivisi naho, niko usanga ibyapa byanditse mu Cyongereza, haba kwa muganga, mu mabanki, mu bigo bya Leta mu mihanda n’ahandi.
Mu itangazamakuru, umwera waturutse ibukuru. Kuri Radio Rwanda nta makuru mu Gifaransa anyuraho, ibiganiro byo mu gifaransa ntabyo. Agahomamunwa ni uko ni ibifite inyito mu Gifaransa nka “Samedi dettente” yahoze ikorwa mu Gifaransa ubu inyuraho mu Kinyarwanda.
Abasomaga Ikinyamakuru La Nouvelle Releve baheruka inzira mu cyi, kuko kimaze umwaka urenga kidakora.
Mu binyamakuru byigenga byandika naho haracyari duke dutaguza, ariko ku maradiyo yigenga naho kumvaho Igifaransa biri kure nk’ukwezi.
Uko biri kose, haracyari icyizere ko Igifaransa kizongera kugira agaciro, u Rwanda rukazaba mu bihugu bikoresha izi ndimi zombi; ari nacyo benshi mu bagikoresha I bategereje ku ntsinzi ya Mushikiwabo, mu bunyamabanga bukuru bwa OIF. Amatora ateganijwe ku mariki ya 11 na 12 UKwakira uyu mwaka I Erevan muri Arménie, inkubiri yo gushaka amajwi nayo irarimbanije.
Karegeya J.Baptiste/ Bwiza.com


