Guverinoma y’u Bwongereza irateganya kuvugurura mu cyumweru gitaha amasezerano yayo n’u Rwanda ajyanye n’ubufatanye mu bibazo bigendanye n’abimukira n’iterambere ry’ubukungu.
Icyemezo cyo kuvugurura aya masezerano cyatangajwe na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, tariki ya 15 Ugushyingo 2023 nyuma y’ikiganiro yagiranye na Perezida Paul Kagame ubwo urukiko rw’ikirenga rwo muri iki gihugu rwari rumaze gutesha agaciro gahunda yo kohereza abimukira i Kigali.
Ni amasezerano kuri iyi nshuro azakuraho imbogamizi zagaragajwe n’urukiko rw’ikirenga zirimo kuba abimukira bagera mu Rwanda baba bafite ibyago byo gusubira mu bihugu bahunze, akazashyirwaho umukono n’Umunyamabanga ushinzwe umutekano w’imbere mu Bwongereza, James Cleverly.
Bamwe mu banyapolitiki bo mu Bwongereza bamaze iminsi bagaragaza impungenge z’uko aya masezerano avuguruye azatuma iki gihugu cyikura mu bubasha bw’urukiko rw’i Burayi rushinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Babishingira kuri Sunak wavuze ko rutazongera gukumira iyoherezwa ry’abimukira nk’uko rwabigenje muri Kamena 2022.
Ikinyamakuru The Guardian cyatangaje ko cyavuganye na Minisitiri muri guverinoma ya Sunak, akibwira ko nihabaho ihagarikwa ry’amategeko arengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu agenwa n’uru rukiko rw’i Burayi, hari abaminisitiri bazegura.
Aya masezerano amaze igihe atavugwaho rumwe yashyizweho umukono muri Mata 2022. Guverinoma y’u Rwanda ntiyemeranya n’abavuga ko iki gihugu kidatekaniye impunzi n’abimukira kuko raporo zirimo iy’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, zibinyomoza.


