Igihe gito cyo kwimenyereza ku biga ubucyerarugendo n’amahoteli bizamura abanyamahanga

Sangiza iyi nkuru

Umusaruro mwiza ku kigo runaka uturuka ku buhanga, umuhate no kwitanga by’abakozi. Ariko inzego za Leta n’iz’abikorera zihuriza ku kibazo cy’uko benshi mu basoza amasomo muri iki gihe badashoboye guhangana ku isoko ry’umurimo mu Rwanda no mu karere kuko ibyo biga bidahagije ugereranyije n’ibyo baba bagiye gukora.
Ubwo bagezwagaho raporo ya Komisiyo y’Iterambere ry’imari n’ubukungu mu kwezi gushize, Visi Perezida wa Sena, Harerimana Fatou yagaragaje impungenge z’uko hari abigishwa imirimo yo gukora muri hotel ariko bagahabwa igihe gito cyo kwimenyereza umwuga kandi ari byo bikenewe.
rest
Ati: “ Mu mashuri yigisha ubukerarugendo n’iby’amahoteli hari aho biga imyaka ibiri nyamara bagakora ibyo kwimenyereza umwuga ukwezi kumwe, kandi mu bukerarugendo n’amahoteli bakeneye gushyira mu bikorwa kuruta kwiga mu magambo ”.
Ni mu gihe hakomeza kugaragara ikibazo cy’uko mu mirimo yo gucunga no gukora mu mahoteli usanga yiganjemo abanyamahanga nyamara mu Rwanda hari benshi babyize.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
N’ubwo byakunze kutavugwaho rumwe, abasesenguzi bemeza ko mu gihe igihugu gifite abantu benshi bize kandi mu burezi bufite ireme, bibafasha guhanga udushya mu mikorere yabo kandi bagatanga umusaruro ufatika, binatiza umurindi izamuka ry’umusaruro mbumbe w’igihugu.
Ingero nto zagaragaye mu minsi ishize ubwo abakozi ba hotel imwe muri Kigali batwarwaga n’indi imwe mu zitangiye gukorera mu gihugu vuba, bigatuma serivisi zahawe abitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku bukungu bw’Isi (WEF) zihungabana kugeza hitabajwe izindi ngufu ngo bagarurwe.
Muri Gicurasi 2016, Umuyobozi Wungirije mu ishami ry’ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera (PSF), Francine Havugimana, yahamirije Abasenateri ko nta bakozi bahagije bari mu ngeri y’amahoteli, n’abahari benshi badafite ubumenyi.
Yagize ati: “Iyo tuza kuba dufite ahantu dukura abakozi bizewe nk’uko ayo mashuri avuga ko abafite, twari guhita tubafata tukaba Serena. Ariko kuko tudafite abakozi bizewe, n’uwa Marriot wari wahawe isoko yazanye abagande 40 kandi bahembwaga amafaranga menshi ngo bakire abashyitsi muri iyo nama.”
Ni ibibazo byakomeza kugira ingaruka zikomeye ku bigo byatangaga imisoro, binatanga akazi kuri benshi, ariko byatangira kurwanira abakozi bake bahari, bimwe bigafunga imiryango kubera imikorere idashobotse.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
TUYISHIME Malachie

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *