Umuhanzikazi utakigaragaza cyane mu ruhando rwa muzika haba iyo mu karere cyangwa iya Uganda Juliana Kanyomozi aravugwaho kuba ngo mu byumweru bitatu biri imbere azaba yamaze kwibaruka umwana.
Ni nyuma y’amazi agera hafi kuri atandatu bihwihwiswa ko atwite ariko we akaba yarabiteye utwatsi avuga ko ibyo ari ibihuha ahubwo ko ari abashaka kumwicira izina.
Uku kubyara Juliana ateganya mu kwezi gutaha ngo kwahishuwe n’umwe mu nshuti ze za hafi, aho yavuze ko nta gihindutse azabyara umwana wa 2 nyuma y’uko uwa mbere yitabye Imana.
Uganda Showbiz ivuga ko uku gutwita ariko kwatumye uyu muhanzikazi atakiboneka, bisobanuye ko ahugiye mu myiteguro yo kwibaruka.

Bigeye yo ivuga ko Kugeza ubu kandi ngo uyu mugandekazi yaba yaragiye mu gihugu cya Kenya ngo abone uko yitabwaho mu buryo bunogeye umubyeyi ugiye kwibaruka akazagaruka I Kampala amaze kubyara.
Iki gitangazamakuru gikomeza kivuga ko niba ari byo koko ngo Juliana yaba ari umunyamahirwe kuba Imana yaba imushumbushije nyuma y’uko umwana we Keron aherutse kwitaba Imana.
Ubwo amakuru yo gutwita k’uyu muhanzikazi kwatangiye kuvugwa cyana muri Gashyantare uyu mwaka bivugwa ko iyi nda yayitewe na Ian bakoranaga mu kanama nkemurampaka muri Task Project Fame ariko Kanyomozi we abitera utwatsi.
Aya makuru akaba akomeje gukurikiranwa ngo hamenyekane neza koko niba atari ibihuha.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga FredBwiza.com


