Igihe Papa Francis azazindukira RDC n’iminsi azahamara byemejwe

Sangiza iyi nkuru

Byemejwe ko umushumba wa kiliziya gatolika ku Isi, Papa Francis, azagirira uruzinduko muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ku mpera ya Mutarama 2023.

Umuvugizi we, Matteo Bruni, kuri uyu wa 1 Ukuboza 2022 byatangaje ko azagirira uruzinduko muri iki gihugu kuva tariki ya 31 Mutarama kugeza tariki ya 3 Gashyantare 2023.

Bruni yagize ati: “Nyirubutungane Papa Francis wemeye ubutumire bw’abakuru b’ibihugu na ba Musenyeri, yemeje uruzinduko rw’ivugabutumwa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo kuva tariki ya 31 Mutarama kugera ku ya 3 Gashyantare 2023, akazasura Kinshasa.”

Umushumba wa Kiliziya Gatolika yemeje kandi ko azaba ari kumwe n’Umukuru wa Angilikani ku Isi (Arkiyepisikopi wa Canterbury n’umuyobozi w’itorero rya Scotland, bakazakomereza i Juba muri Sudani y’Epfo. Ati: “Hamwe na Arikiyepisikopi wa Canterbury n’Umuyobozi w’itorero rya Scotland, bazagirira uruzinduko rw’amahoro muri Juba, Sudani y’Epfo, kuva tariki ya 3 kugera ku ya 5 Gashyantare.”

Papa Francis yagombaga kugirira uruzinduko rw’amahoro muri ibi bihugu muri Nyakanga 2022. Byari byarateganyijwe ko yari gusura ibice byugarijwe n’umutekano muke, gusa yagize uburwayi bw’ivi, rurasubikwa. Kuri ubu nta gihindutse, azasura imirwa mikuru gusa.

Mu ruzinduko yagiriye mu Kazakhstan muri Nzeri 2022, yamenyesheje itangazamakuru ko yumva ameze neza ku buryo nta gihindutse yasura ibi bihugu muri Gashyantare 2022.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *