Igihugu cya Sudani cyahagaritswe mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe

Sangiza iyi nkuru

Igihugu cya Sudani cyamaze guhagarikwa ku mugaragaro mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe uhuje ibihugu bigera kuri 55 byo ku mugabane.

Akanama k’Amahoro n’Umutekano ka Afurika Yunze Ubumwe kateranye kuri uyu wa Kane, I Addis Abeba niko kafashe iki cyemezo.

Katangaje muri aya masaha ya nyuma ya saa sita ko gahagaritse Sudani mu bikorwa byose bya Afurika Yunze Ubumwe kugeza igihe hazashyirirwaho ubuyobozi bw’inzibacyuho buyobowe n’abasivili.

Aka kanama kandi katangaje ko iki cyemezo gihita gitangira kubahirizwa, kongeraho ko gusubira ku butegetsi bwa gisivili bwari bwo buryo bwonyine bwafasha sudani gusohoka mu bibazo irimo.

Iyi nkuru dukesha Chimpreports iravuga ko iki gihugu kitarabona agahenge kuva umuyobozi wacyo, Omar Al Bashir yakurwa ku butegetsi.

Ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage ba Sudani byaheze mu mihanda bihamagarira abasirikare bafashe ubutegetsi kubusubiza abasivili.

Benshi muri aba ariko ntiborohewe n’abashinze umutekano, nk’aho kuri uyu wa Gatatu hatangajwe ko harohowe imirambo isaga 40 mu Ruzi rwa Nil mu murwa mukuru Khartoum.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *