Tchad cyahakanye kugira uruhare mu bibera muri Sudani

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Mbere, Guverinoma ya Tchad yamaganye ibyo yita “ibinyoma” bivugwa mu itangazamakuru bivuga ko iki gihugu cyateye inkunga rumwe mu mpande zihanganye mu ntambara yo muri Sudani .

Iyo nkuru ivuga ko amakuru yavuye kuri umwe mu badipolomate ba Tchad yagiye ahagaragara ku Cyumweru.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara ryagize riti: “Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga … yifuza guhakana ku mugaragaro aya makuru y’ibinyoma yatanzwe n’isoko yo muri diplomasi ya Tchad”.

Guverinoma yavuze ko mu bihe nk’ibi, isoko yemewe muri dipolomasi ifite uburenganzira bwo gutanga amakuru ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga.

Minisiteri yamaganye ikwirakwizwa ry’amakuru, agamije “kwangiza” ishusho ya Tchad nk’uko iryo tangazo rikomeza rivuga.

Yasabye “kwitonda no kugira inshingano” ku bantu bose bashobora gutwarwa no gutanga “amakuru adafite ishingiro.”

Guverinoma kandi yamaganye ihohoterwa ribera muri Sudani kandi ishimangira ko byihutirwa gukemura amakimbirane mu mahoro nk’uko Anadolu Agency dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.

Kuri uyu wa Mbere, ibihugu byinshi bya Afurika harimo na Tchad byatangiye kwimura abenegihugu muri Sudani. U Rwnda narwo rwatangiye inzira yo gucyura Abanyarwanda basigaye muri iki gihugu nyuma y’abagera kuri 50 babashije kuhavanwa n’u Bufaransa.

Minisitiri w’itumanaho muri Tchad, Aziz Mahamat Saleh yavuze ko guverinoma yateguye kwimura abenegihugu 438 bo muri Tchad bava mu murwa mukuru Khartoum berekeza ku Cyambu cya Sudani, aho indege izabakura ibacyura.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *