Igikorwa cyo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro bageze muri Denmark cyaba kibabaje- Nils Muižnieks

Sangiza iyi nkuru

Ukuriye umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu muri Amnesty International ishami ry’i Burayi, Nils Muižnieks yavuze ko igikorwa icyo ari cyo cyose cyo gusubiza mu Rwanda abaka ubuhungiro cyaba ”kibabaje” kandi ngo cyaba kinyuranyije n’amategeko.

Mu itangazo bashyize hanze, Muižnieks yakomeje agira ati: “Igikorwa cyose cyo kugerageza kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro bageze muri Denmark cyaba kibabaje, ariko cyaba kinanyuranyije n’amategeko”.

Uwo mugambi wo gukora ibyo watangajwe na minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Denmark ku wa Gatatu ko bateganya “kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro, aho kubashyira mu bigo biri muri Denmark”, nk’uko TV2 ibivuga.

Mu cyumweru gishize, abashinzwe ububanyi n’amahanga ba Denmark bari mu Rwanda aho basinye amasezerano n’uruhande rw’u Rwanda, ibiyakubiyemo ntibyari bizwi kugeza ejo ku wa Gatatu tariki 5 Gicurasi 2021.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Denmark yatangaje ko yatangiye ibiganiro n’u Rwanda byo kuhashyira ikigo cyo kwakira abasaba ubuhungiro, nk’uko bivugwa na TV2, ikinyamakuru cya Leta ya Denmark.

TV2 ivuga ko hari amakuru yari yaravuzwe mbere ko leta ya Denmark iri gushaka aho yashyira inkambi z’abayisaba ubuhungiro hanze y’Uburayi, bakabayo mu gihe ubusabe bwabo buri kwigwa.

Amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Denmark mu cyumweru gishize BBC yabonye, avuga ko iki gihugu cy’i Burayi kizafasha u Rwanda mu buryo bw’imari mu bikorwa birimo: gusubizayo no gucyura, kugenzura imipaka, kurwanya iyimuka ry’abantu ritemewe, kurwanya icuruzwa ry’abantu n’iterabwoba n’ibindi.

Muižnieks avuga ko “ingingo y’uko ibihugu bikize bishobora kwishyura kugira ngo byikize inshingano mpuzamahanga zabyo, bikambura abasaba ubuhungiro uburenganzira bwo kubusaba muri Denmark, iteye ubwoba cyane”.

U Rwanda ntacyo rutangaza kuri aya makuru avuga ko rwaba rugiye kuzajya rwakira abategereje kwemererwa ubuhungiro muri Denmark.

Gusa rwakunze guhakana indonke mu kwakira impunzi. Ku zavuye muri Libya, rwavuze ko ari ” igikorwa cy’ubutabazi.”

WASOMA: https://bwiza.com/?U-Rwanda-rwaba-rugiye-kwakira-impunzi-zikomoka-muri-Syria-na-Iraq

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Igikorwa cyo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro bageze muri Denmark cyaba kibabaje- Nils Muižnieks
    Uko mwabivuze aha niko biri ntuye Denmark. Nahano abaturage bamwe ntibabishaka ariko hari nabenshi babishigikiye.
    Gusa kumashaka menshi ya politic arabishigikiye ariko ntibifuzako bakoherezwa mu Rda. Kuko abenshi bafata u Rwanda nka semi- dictated country. Ntihari ngo democracy yuzuye. Gusa naho ubundi u Rda rufasha impunzi kubera indoke rubibonamo kuko na Denmark haramafaranga yahaye u Rda kugirango yakire impunzi za Libye nubwo bitavugwa iyo mu Rda

  2. Igikorwa cyo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro bageze muri Denmark cyaba kibabaje- Nils Muižnieks
    Uko mwabivuze aha niko biri ntuye Denmark. Nahano abaturage bamwe ntibabishaka ariko hari nabenshi babishigikiye.
    Gusa kumashaka menshi ya politic arabishigikiye ariko ntibifuzako bakoherezwa mu Rda. Kuko abenshi bafata u Rwanda nka semi- dictated country. Ntihari ngo democracy yuzuye. Gusa naho ubundi u Rda rufasha impunzi kubera indoke rubibonamo kuko na Denmark haramafaranga yahaye u Rda kugirango yakire impunzi za Libye nubwo bitavugwa iyo mu Rda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *