Igikuba cyacitse mu banyarwanda baba muri Mozambique

Sangiza iyi nkuru

Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cya Mozambique, Claude Nikobisanzwe, avuga ko igikuba cyacitse mu Banyarwanda baba muri iki gihugu nyuma y’aho bamenyeye inkuru y’urupfu rwa mugenzi wabo.

Ku wa Mbere tariki ya 26 Kanama 2019, ahagana saa sita z’amanywa nibwo Louis Baziga wari ukuriye Abanyarwanda baba muri iki gihugu yarashwe ubwo yari mu nzira ava iwe ajya ku igaraje mu gace kitwa Matola muri Maputo. Aho abandi Banyarwanda bamenyeye iyi nkuru, ngo bacitsemo igikuba ariko ngo inzego z’umutekano zibacungiye umutekano.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, Claude Nikobisanzwe, yagize ati “Muri Mozambique hari kominote (Communauté) y’Abanyarwanda nini cyane, ikora ubucuruzi n’indi mirimo itandukanye ku buryo ni ngombwa y’uko hari abacitse igikuba kandi birumvikana”.

Akomeza avuga ko inzego bireba zatangiye iperereza ndetse ko bacungiwe umutekano. Ati “Abayobozi batwijeje y’uko bakomeza gukurikirana ikibazo kandi bakajya batubwira uko amakuru ameze.

Yongeyeho ati “Batwijeje y’uko bakomeza kwita ku mutekano w’abaturage muri rusange n’uw’Abanyarwanda by’umwihariko kubera y’uko bazi ko umwe muri twe yitabye Imana kandi arashwe”.

Si ubwa mbere umunyarwanda yiciwe muri Mozambique, Amb. Nikobisanzwe avuga ko bicwa byagambiriwe.

Mu mwaka wa 2011, ngo hari Umunyarwanda witwa Turatsinze Theogene wishwe atabwa mu mazi. Mu 2016 ngo nabwo Baziga bagerageje kumwica birananirana, mu 2018 ngo hari undi Munyarwanda warashwe amasasu menshi ku bw’Imana ararokoka.

Indi nkuru bifitanye isano: Mozambique: Ambasade y’u Rwanda mu rujijo yatewe n’iyicwa ry’umunyarwanda

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *