Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Ukuboza Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, General Amuli Bahigwa Dieudonne n’intumwa ayoboye bageze ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru. Uyu muyobozi yakiriwe na mugenzi we uyobora Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza. Aba bashyitsi baje mu ruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi itatu, hanashyizwe umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi z’ibihugu byombi.
Ubwo yakiraga mugenzi we, IGP Dan Munyuza yavuze ko usibye kuba u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ari abaturanyi ni n’abavandimwe. Yavuze ko uru ruzinduko rugamije gushimangira imibanire myiza hagati y’ibihugu byombi cyane cyane mu bijyanye n’umutekano.
Yagize ati” Uru ruzinduko turarufata nk’ibuye rw’ifatizo mu gushimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu by’umutekano. Ibihugu byacu ntabwo ari abaturanyi gusa ahubwo turi n’abavandimwe, Akarere kacu gakomeje kugira imbogamizi z’umutekano uturuka ku mitwe igendera ku matwara y’idini ya Islam, iterabwoba, ikwirakwira ry’ibiyobyabwenge, ubucuruzi bwa magendu n’ibindi bitandukanye. Ibi byose bisaba ubufatanye butajegajega mu kubirwanya.”
IGP Munyuza yakomeje avuga ko inzego za Polisi zifite inshingano zo gukorera hamwe mu gushimangira umutekano mu baturage b’ibihugu kugira ngo hakomeze iterambere rirambye. Yavuze ko muri uru ruzinduko ari umwanya mwiza wo kwicara bakaganira birambuye ku bibazo by’umutekano bibangamiye ibihugu byombi ndetse harebwe n’uburyo bwo kubikemura.
Muri uru ruzinduko abayobozi bakuru ba Polisi z’ibihugu byombi basinye amasezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda na Polisi ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’Igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, General Amuli Bahigwa Dieudonne yagaragaje ko gusinya amasezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi z’ibihugu byombi ari uburyo bwiza bwo gufatanya mu kurwanya uburyo bwose bw’ibyaha bikunze kugaragara hagati y’ibihugu byombi.
Yagize ati” Gusinya aya masezerano y’ubufatanye ndahamya kandi nkizera ko bizafasha mu bufatanye hagati ya Polisi z’ibihugu byacu mu guhuza imbaraga mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka hagati y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.”
Yakomeje avuga ko kuri ubu abakora ibyaha barimo gukoresha ikoranabuhanga mu guhanahana amakuru n’ubundi buryo bwo gukora ibyaha. Yagaragaje ko inzego za Polisi nazo zigomba kwitegura mu gukoresha ikoranabuhanga kandi hakabaho uburyo bwo guhanahana amakuru no kugenza ibyaha mu rwego rwo guhashya abanyabyaha.
Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’intumwa ayoboye biteganijwe ko mu ruzinduko bajemo mu Rwanda rw’iminsi itatu bazasura bimwe mu bigo n’amashami ya Polisi y’u Rwanda.


