Inzu y’akataraboneka y’abahanzi bagize itsinda rya P Square mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 19 Gashyantare, igipolisi cya Nigeria cyazindutse kiyigose ku mpamvu zitaramenyekana.

Urubuga rwa internet, Dasort.com, rwo muri Nigeria ruravuga ko hataramenyekana impamvu igipolisi cyabyutse kigose iyi nyubako y’aba bahanzi, ariko ngo amakuru yari ari guhwihwiswa nuko aba bahanzi ngo bashobora kuba baranze kwitabira igitaramo bari bishyuriwe.

Umwe muri aba bahanzi basanzwe ari abavandimwe b’impanga, Paul Okoye, ngo yaje gufotorwa nka saa tanu asohoka muri iyi nzu nyuma y’uko igipolisi cyari cyayigose.

Iyi nzu y’aba bahanzi izwi nka SquareVille, bivugwa ko yatwaye aba bahanzi akayabo ka miliyoni 500 z’amafaranga akoreshwa muri Nigeria.
Nyuma y’aho aya makuru agiriye hanze, Paul Okoye akoresheje urukuta rwe rwa Instagram, yahise asaba abantu kwirengagiza ibyatangajwe, asobanura ko hari ikibazo cyari cyavutse mu gace batuyemo mu masaha ya mugitondo abapolisi barahurura bituma bivugwa ko bari bateye inyubako ya P Square.
Yakomeje avuga ko mu izina rya Yesu Imana itatuma ibyavuzwe bibaho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


