Igipolisi cya Panama cyigabije ibiro bya Mossack Fonseca

Sangiza iyi nkuru

Igipolisi cya Panama cyateye ibiro by’ikiigo cy’abanyamategeko kizwi nka Mossack Fonseca, giherutse gushyirwa mu majwi na Panama Papers gishinjwa gufasha abanyapolitiki n’abanyemari batandukanye ku Isi gukwepa imisoro no muri forode.
3500
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubutabera bwa Panama rivuga ko abashinjacyaha n’abapolisi bari gushakisha ibimenyetso bigaragaza ko iki kigo cyakoreshejwe mu bikorwa binyuranyije n’amategeko bya Forode no gukwepa imisoro.
Kuri uyu wa kabiri mu masaha akuze nibwo abapolisi bateye ku biro by’iki kigo bashakisha ibimenyetso bazifashisha mu gushinja iki kigo. Ku rubuga rwayo rwa twitter, Mossack Fonseca yo ikaba yavuze ko ikomeje gukorana n’abayobozi mu iperereza.
750x-1
Iyi nkuru dukesha VOA ikomeza ivuga ko hashize icyumweru kirenga Panama Papers ishyize ku karubanda inyandiko za Mossack Fonseca zigaragaza ukuntu iki kigo cyafashije abakiriya bacyo b’abaherwe n’abategetsi batandukanye hirya no hino ku Isi mu gukwepa imisoro.
_89206527_89206523
Uwashinze iki kigo ari we Ramon Fonseca, avuga ko ikigo cye nta tegeko cyishe kandi nta nyandiko cyangije.
Bamwe mu bakiriya b’iki kigo bakomeye bashyizwe mu majwi harimo, perezida wa Ukraine, Petro Poroshenko, inshuti za perezida Vradimir Putin, abo mu muryango wa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, David Cameron, Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Nawaz Shariff, ndetse na perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *