Igipolisi cya Uganda kiramagana raporo yagishyize mu myanya 5 ya nyuma ku Isi

Sangiza iyi nkuru

Igipolisi cya Uganda cyamaganiye kure raporo iherutse kugishyira muri bitanu bya nyuma ku Isi kubera imikorere yacyo. Ni mu gihe Igipolisi cy’u Rwanda ari cyo cya kabiri gikora neza muri Afurika muri iyi raporo.

Iyi raporo iherutse gusohorwa na International Science Association ku bufatanye na World Internal Security and Police Index (WISP) ndetse na Institute for Economics and Peace (IEP), yashyize Igipolisi cya Uganda n’Igipolisi cya Kenya mu myanya itanu ya nyuma.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Abakoze ubushakashatsi bagereranyije inzego z’igipolisi mu bijyanye n’ubushobozi (amafaranga igihugu gishora mu mutekano wacyo imbere), harebwa niba ayo mafaranga akoreshwa mu buryo bufite akamaro, ndetse hanarebwa niba abaturage b’ibihugu bishimira imikorere y’igipolisi cyabo.

Ubwo igipolisi cya Uganda cyarebwaga hagendewe kuri ibyo bintu, cyaje ku mwanya wa kane uhereye inyuma n’amanota 0.312. nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga.

Ubwo yagiraga icyo avuga kuri iyi raporo, umuvugizi w’Igipolisi cya Uganda, yasobanuye ko bakiri kwiga ku byatangajwe muri iyi raporo, yongeraho ko bazashyira ku mugaragaro itangazo rishingiye kuri ibyo bintu byagendeweho mu kubashyira mu myanya ya nyuma.

Umuvugizi w’Igipolisi cya Uganda, AIGP Asan Kasingye yagize ati: “Twizera ko turi kimwe mu bipolisi byiza mu karere no muri Afurika, niba mu by’ukuri abashakashatsi baragendeye kuri izi domains.”

Yongeyeho ko hari byinshi bagezeho mu kubaka ubushobozi bw’uru rwego rw’umutekano binyuze mu guhugura abakozi, anavuga ko ubuyobozi bushinzwe ubushakashatsi, igenamigambi n’iterambere muri polisi rizamurikira itangazamakuru raporo yabwo kuri ibi .

Ubushakashatsi bwakozwe kandi bwagaragaje ko Igipolisi cya Uganda gifite umubare muto w’abapolisi ugereranyije n’ubunini bw’igihugu, aho abapolisi 110 baba bagomba kwita ku baturage 100,000.

Nubwo bimeze gutyo ariko, ku rundi ruhande ubushakashatsi bwasanze icyizere abaturage ba Uganda bafitiye polisi kiri hejuru, aho abagande 67% bizera igipolisi cyabo.

Ibihugu 7 mu 10 bifite igipolisi gikora nabi n’ibyo muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara birimo Nigeria, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya na Uganda.

Nyamara ariko, hari n’ibindi bihugu byo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara bikora neza ku rwego rw’Isi nk’Igipolisi cya Botswana cyaje ku mwanya wa 47 ku Isi, kikaba ari icya mbere muri Afurika, kigakurikirwa n’Igipolisi cy’u Rwanda kiza ku mwanya wa 50 ku Isi no ku mwanya wa 2 muri Afurika.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *