Igipolisi cyo mu Budage cyarashe umuntu wari umaze kugonga abantu

Sangiza iyi nkuru

Igipolisi cyo mu mujyi wa wa Heidelberg mu gihugu cy’u Budage cyarashe gikomeretsa umuntu wagonze abantu batatu akoresheje imodoka yari atwaye.

Uwo mugabo w’Umudage w’imyaka 35 yagonze abo bantu bari bahagaze mu rubuga ruhuriramo abantu benshi, igipolisi kikanavuga ko uwo mugabo yari yitwaje icyuma.

Nubwo hataramenyekana impamvu yateye uyu mugabo gukora ibyo yakoze, igipolisi ntikirahamya ko cyaba ari igikorwa gifitanye isano n’iterabwoba kandi kikavuga ko yabikoze ku giti cye.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Nyuma yo kugonga abantu nk’uko ikinyamakuru The Independent kivuga, uyu ngo yahise ashaka gucika aho yari amaze gukorera amarorerwa n’amaguru ariko nyuma aza kuraswa nyuma yo gukurikiranwa n’abapolisi bagiye batungirwa urutoki n’abaturage aho anyuze.

nintchdbpict000304604442

Mu bantu yagonze, harimo umusaza w’Umudage w’imyaka 73 waraye witabye Imana ari mu bitaro ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu azize ibikomere, mu gihe abandi bakomeretse gusa barimo umugabo wo muri Autrichia w’imyaka 32 ndetse n’umugore ukomoka muri Bosnia w’imyaka 29.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *