Guhera kuri uyu wa 21 Mata 2017, muri Afrika y’Epfo hari kuvugwa inkuru y’umunyabugeni, Ayanda Mabulu washushanyije Umukuru w’Igihugu, Jacob Zuma yicaye mu ntebe yegamirwa na nyakwigendera Nelson Mandela, igishushanyo kigaragaza ko bakoranaga imibonano mpuzabitsina.
Iyi shusho ikimara kugera ku rukuta rwa Facebook rw’uyu munyabugeni yahise yamaganirwa kure n’abantu b’imihanda yose barimo ishyaka rya African National Congress (ANC) mu magambo ahinnye y’Icyongereza.
Ikinyamakuru JeuneAfrique cyandikirwa i Paris mu Bufaransa dukesha iyi nkuru kivuga ko iyi shusho idasanzwe uyu munyabugeni yayihaye izina rya “Economie du viol ″ugenekereje mu Kinyarwanda ni nko kuvuga ngo ″Ubukungu buciye mu cyuho ″.
Mu itangazo Ishyaka ANC ryashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatanu ntiryariye iminwa aho ryahise ryamaganira kure umurimo w’uyu mugabo Ayanda Mabulu usanzwe azobereye mu mashusho yibasira abategetsi batari bake muri Afrika y’Epfo.
ANC yagize iti “Ubusanzwe twubaha ubwisanzure mu kugaragaza ibitekerezo kuri buri wese ariko kuri iyi nshuro turabona ko iyi shusho ikabije ,ni ishuhso rutwitsi ,kandi ibihiye bihagije abayireba bose ″.
ANC iti “Tutitaye ku butumwa ubwo aribwo bwose yaba ifite kuri Jacob Zuma bwite cyangwa ku shyaka ANC bwaba bwiza cyangwa bubi iyi shusho ubwayo ni igikorwa cyatunganirijwe gusebanya no gutukana″.
Fondation Nelson Mandela nawo ni umuryango washinzwe mu izina rya Nelson Mandela nawo wahise wamagana iki gishushanyo mu itangazo wahise ushyira kurubuga rwawo, rigira riti :
‘’Mu rwego rwo kugira icyo dukora ku gishushanyo cyashyizwe ahagaragara na Ayanda Mabulu , Umuryango Nelson Mandela turihanganisha abantu bose cyababaje kandi mu bigaragara rubanda rwose rwaratokojwe″.
Igitangaje ariko muri iri tangazo ni ukuntu ryashojwe uyu muryango wa Fondation Nelson Mandela wisegura nanone ku munyabugeni Ayanda Mabulu uvuga ko hamwe n’ibyo byose bazakomeza kubaha uburenganzira bwo kugaragaza ibitekerezo bwa Ayanda Mandela!
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umunyabugeni Ayanda Mabulu nawe usa nuwateje impaka ndende ku mbuga nkoranyambuga zo muri Afrika y’Epfo ntiyatinze guhita ajya kuri Radio Cap Talk abwira abo bose ati:
“ Ubutumwa buri mu ishusho nakoze burumvikana , igihugu bisobanuye icyo buri wese yarwaniye (…) kandi icyo twarwanije twese nicyo kimakajwe na Perezida wacu Jacob Zuma’’!
Ayanda Mabulu ariko si umwana muri uyu mukino kuko hari nubwo yigeze gushushanya Jacob Zuma yambaye ubusa buriburi .
Mu mwaka wa 2015 uyu munyabugeni hari agakino yashushanije akita “ La pornographie du pouvoir ‘’ ugenekereje ni nko kuvuga ngo “ Umukino w’ubusambanyi bukorerwa ku Karubanda ku butegetsi ‘’.
Muri aka gakino Ayanda Mabulu yagaragazaga ishusho y’umugore ari kurigata igitsina cya Jacob Zuma ariko uwo mudamu ari gusambanywa n’impyisi ikenyeye ubutumbu ikitera ubundi.
Ako gakino abashobanuje ibyako ngo kasobanuraga ukuntu Inteko ishinga amategeko ya Afrika y’Epfo isanzwe yari iri mu kwiyubaka mu bijyanye na demokarasi yahuye n’akaga ko kuburabuzwa n’abayobozi babi ,kuri iyi nshuro nabwo impaka za ngo turwane zikaba zari zose.
Ikinyamakuru La Liberation nacyo cyanditse kuri iyi nkuru cyatangaje ko ubusanzwe Jacob Zuma yibitseho abagore 6 kandi ukanongeraho icyaha cyo gufata ku ngufu mu 2005.
Ibi byose rero wongeyeho gucunga nabi ibya rubanda ,ruswa n’ikimenyane kimakajwe n’uyu mukambwe bituma ngo nta nkeka aribyo bituma abashaka kumushushanya bose bamugaragaza nkuwamaze kumiramizwa n’ubusambanyi butagira izina.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


