Igisirikare cya Amerika n’icy’u Rwanda bikomeje gushimangira imikoranire

Sangiza iyi nkuru

Umugaba mukuru w’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umutwe ukorera mu ihembe rya Afurika, Maj. Gen. Kurt L.Sonntag, kuri uyu wa 28 Nyakanga 2016 yasuye umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen. Patrick Nyamvumba ku cyicaro cya RDF ku Kimihurura, aho yari aherekejwe na ambasaderi Erica J. Barks uhagarariye Amerika mu Rwanda.

csm_One_01_1dbaae10d7

Maj. Gen. Kurt n’itsinda yari ayoboye, banyuriwemo ku mateka ya RDF n’ibikorwa ikora muri iki gihe hibandwa ku bikorwa byo kubungabunga amahoro igiramo uruhare. Hakurikiyeho ibiganiro hagati y’impande zombi bigamije gukomeza imikoranire hagati y’ingabo za Amerika zikorera mu ihembe rya Afurika na RDF.

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda, Lt. Col. Rene Ngendahimana, yatangaje ko ibiganiro hagati y’umugaba mukuru w’ingabo na Gen w’umunyamerika byibanze ku bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Afurika muri rusange ndetse n’ubufatanye mu bijyanye n’ubwirinzi hagati ya RDF na Leta Zunze Ubumwe za Amerika by’umwihariko n’uyu mutwe ukorera mu ihembe rya Afurika (US Combined Joint Task Force-Horn of Africa).

one1

Lt Col Ngendahimana yakomeje agira ati “Ibi ni ikimenyetso cyiza cy’ubufatanye na Amerika kandi ko ari ubufatanye buziyongera nk’uko [Gen Kurt] yanabigaragaje, uretse ibyo twakoranaga, dushobora kurenzaho n’ibindi cyane cyane ibijyanye n’imyitozo no guhugura abasirikare bacu.”

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Lt. Col. Ngendahimana kandi yatangaje ko umugaba mukuru wa RDF, Gen. Nyamvumba yashimiye guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubw’inkunga ikomeje gutera RDF by’umwihariko mu myitozo ibanziriza kujya mu butumwa bwo kubungabunga umutekano.

Naho Gen Kurt ku ruhande rwe, yashimye ubunyamwuga buranga RDF n’uruhare igira mu bikorwa mpuzamahanga byo kubungabunga amahoro. Yanatangaje ko yizeye ko ubufatanye busanzwe buzakomeza.

One3

Mbere yo gusoza uruzinduko rwe rw’umunsi umwe mu Rwanda, Maj. Gen. Kurt yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *