Umusirikare wahoze arwana mu ngabo za OTAN, Gen. Wesley Clark yasobanuye ko igisirikare cya Amerika gishobora gusubira inyuma ku kijyanye n’imirwanire ugereranyije n’ibindi bihugu by’ibihangange ku isi mu bijyanye n’igisirikare nk’u Burusiya, u Bushinwa n’ibindi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi yabitangaje nyima y’uko ngo habayeho ivugurura mu gisirikare cya Amerika aho ngo hakoreshejwe ikoranabuhanga mu mirwanishirize ryiswe ” warm idle”, ibi ngo bikaba byaragize ingaruka ku mbaraga igisirikare cyakoreshaga guhera mu myaka 25 yari ishize.

Mu kiganiro yagiranye na newyork times yagize ati”twakoze ubushakashatsi butugaragariza ko hari ibyo twashyize mu gateganyo k’igihe kirekire bityo tugasanga ibihugu bizaba byarabishyize mu ngiro vuba bizahita bidusiga kure cyane.”
Yakomeje avuga ko hari ibyo Amerika yashyize imbere kurusha ibindi nko gukora ibisasu bito n’ibinini, guteza imbere indege z’indambara, misile n’ibindi. Mu gihe u Burusiya bwo bwamaze gushyira ahagaragara imodoka nini izwi nka burende (T-14 tank) ifite ubushobozi bwo guhangana n’igitero cyayigabwaho ubwayo ariko Amerika yo ikaba ifite kubigeraho mu myaka 30 iri imbere.

Kugeza ubu, imirwanishirize yo mu kirere y’u Burusiya ngo isa neza neza n’iyo mu gihugu cy’u Bushinwa ariko iyo sisiteme ikaba ariyo ikomeye kurusha iya Amerika kugeza ubu bityo na byo bikaba ari ibintu bizagorana kubigeraho vuba ku ruhande rwa Amerika.
Anavuga ko ubushinwa bumaze imyaka isaga 20 bwubaka ubushobozi bw’imirwanishirize yo mu kirere, kugeza ubu bimwe bikaba biri kunononsorwa neza mu gihe Amerika yo yahugiye mu ikoranabuhanga rya za mudasobwa gusa ariko ntiyibuke gukora ikibuga cya yo neza cyo kurwaniraho muri ibyo byombi.
Yanenze kandi imikorere yo mu buyobozi bwa Amerika kuko yavuze ko ibyo u Bushinwa buri kugeraho byose bubikesha iterambere ry’ibindi bihugu birimo na Amerika.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi yabitangaje nyuma y’uko mu minsi ishize Perezida Trump yatanze asaga Miliyari 54 z’Amadorari ngo harebwe niba icyo cyuho kiri mu gisirikare cyakurwamo ariko wareba intego bihaye z’ibyo bagomba kugeraho zikaba ziri mu myaka myinshi iri imbere mu gihe ibindi bihugu bias n’ibihanganye byo byamaze gutangiza imishinga.
Uyu musirikare yanabaye umukandida ku mwanya wa Perezida wa repubulika mu mwaka wa 2004 ntiyatsinda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


