Kuri uyu wa Kabiri, ingabo za Burkinafaso zatangaje ko “zivuganye” byibuze “ibyihebe” mirongo itanu ku wa Mbere ubwo zasubizaga igitero cyagabwe mu majyaruguru y’uburengerazuba ndetse n’igikorwa cyabereye mu majyepfo y’uburengerazuba.
Ku wa mbere, “umutwe wa Garsi (Groupe d’Action Rapide de Surveillance et d’Intervention) witwaye neza imbere y’igico cyatezwe n’abantu babarirwa muri mirongo mu birometero bike uvuye mu gace ka Barakuy”, mu karere ka Boucle du Mouhoun (mu majyaruguru y’uburengerazuba) nk’uko itangazo rigenewe abanyamakuru rivuga.
Ryakomeje rigira ati: “Umutwe wahise ugenzura ibintu vuba, watsinze abateye, wica nibura ibyihebe 40”.
Ingabo zivuga ko “ku ruhande rw’incuti, hakomeretse bacye byoroheje kandi bitaweho”.
Kuri uwo munsi, wo kuwa mbere, “umutwe w’abasirikare ba 22e RĂ©giment d’Infanterie Commando ya Gaoua wagabye igitero usohoka ahitwa DjigouĂ© (intara ya Poni, mu majyepfo y’iburengerazuba) wica ibyihebe 10 unafata intwaro zabyo”.
Ibi bibaye nyuma y’aho kuwa Kane ushize, ibyihebe byari byishe abashinzwe umutekano 11 ba Burkinafaso mu bico bibiri byari byatezwe mu majyaruguru y’igihugu.


