Kuri uyu wa Gatandatu ushize Igisirikare cya Centrafrica gifatanyije na Minusca cyabashije gusubiza inyuma igitero cy’inyeshyamba ku Mujyi wa Bouar uherereye mu birometero 340 uvuye mu murwa mukuru, Bangui.
Indege ebyiri z’intambara z’u Bufaransa zoherejwe byihuse na Perezida Emmanuel Macron zagaragaye hejuru y’ikirere cya Bouar zifasha ingabo za Centrafrica igice kimwe cy’ibirindiro byazo cyari kimaze kwigarurirwa n’inyeshyamba nk’uo amakuru yavuye mu ngabo z’u Bufaransa zirinze Ikibuga cy’Indege cya Bagnui agera kuri AFP avuga.
Umuvugizi w’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu, MINUSCA, Lt. Col. Abdoulaziz Fall nawe yemeje ko inyeshyamba zateye ibirindiro by’Igisirikare cya Centrafrica ( FACA) mu masaha ya mugitondo.
Ni igitero bivugwa ko cyatangiye ahagana saa yine n’igice, 10h30 ubwo abantu bitwaje intwaro bateraga ibirindiro bya FACA na Minusca hakoreshejwe ibisasu bya rokete nk’uko umwe mu bayobozi ba Minusca yabitangarije itangazamakuru.
Hitabajwe kajugujugu ebyiri za Minusca, imirwano irakomeza irangira nyuma y’amasaha abiri (12h30) Minusca yongera gusubiza ibintu mu buryo.


