Abarwanyi basaga 300 b’umutwe wa TPLF baba biciwe mu gitero gikomeye cy’Igisirikare cya Ethiopia mu karere ka Afar, nk’uko byatangajwe na komanda w’ingabo mu majyaruguru, Maj. Gen. Belay Seyoum yabitangarije ibiro ntaramakuru nyafurika APA, mbere yo kongeraho ko abandi barwanyi ba 40 ba TPLF bafashwe mpiri.
Ibi bije nyuma y’icyumweru kimwe igihe cy’agahenge cyari cyaratanzwe na Leta ya Ethiopia mu Ntara ya Tigray, mu majyaruguru y’igihugu, kirangiye.
Umutwe wa TPLF wari uherutse kwifatanya n’umutwe wa OLF biravugwa ko wabujijwe gukomeza gutera imbere ushaka kwigarurira umuhanda uhuza Ethiopia na Djibuti.
Maj. Gen. Baly Seyoum yatangaje ko igikorwa cya gisirikare ahagana mu burasirazuba cyagenze neza, mbere yo kuburira inyeshyamba zigenzura ibice bimwe na bimwe.
Ati “Ntacyo bitwaye niba bagenzura aha cyangwa hariya. Ntacyo bitwaye. Ikibazo ni ukumenya niba bazasohoka amahoro ahantu bagenzura,”

Maj. Gen. Baly Seyoum
Mu kindi gitero, ingabo za Ethiopia zemeje ko zivuganye abarwani ba TPLF 70 ahitwa Tikur Wuha, hafi y’umujyi wa Woldia, aho ngo aba barwanyi barwaniye igihe kirekire bashaka kuhagenzura.
Nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Igisirikare rivuga, ngo abarwanyi ba TPLF bari bayobowe Brig. Gen. Kebebe Fekadu, nawe wahoze mu Gisirikare cya Ethiopia akagitoroka ubwo ibirindiro byinshi by’ingabo mu majyaruguru byaterwaga mu Ugushyingo 2020.
Bivugwa ko igitero cy’ingabo za Ethiopia kandi cyafatiwemo imbunda 19 za AK-47, n’imbunda eshanu za ba mudahusha n’izindi mbunda.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


