Igisirikare cya Israel cyasubije umurambo w’Umunyapalestine kishe gitanga utari wo

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Israel kuri uyu wa Gatandatu cyasubije umurambo w’umwana w’Umunyapalestine wiciwe mu Kwakira muri West Bank, umuryango wari uhawe umurambo uvuga ko ari uwundi muntu babahaye biba ngombwa ko basubira gushaka umurambo wa nyawo.

Aya mahano Igisirikare cya Israel kivuga ko ari ukwibeshya, yatumye hibazwa kuri politiki ya Israel yo gufatira imirambo y’Abanyapalestina bicwa bashinjwa kuyigabaho ibitero abaharanira uburenganzira bwa muntu bo bafata nk’igihano cy’inyongera ku miryango iba yabuze ababo.

Israel yari yateguye gusubiza imirambo ibiri y’Abanyapalestine, Isra Khazimia na Amjad Abu Sultan nyuma yo kotswa igitutu n’imiryango y’ubutabazi. Ubwo ibitero Israel ivuga byabaga, Khazimia yavuzweho kuba yari afite ibibazo byo mu mutwe, mu gihe Abu Sultan yari umwana udafite imyaka y’ubukure.

Ubwo batangaga umurambo wa Abu Sultan ariko, umuryango we wabwiye abasirikare bari bawujyanye ko ari umurambo w’undi muntu. Ntabwo hahise hamenyekana uwo muuntu wundi wishwe wari ugiye gutangwa nk’uko iyi nkuru dukesha Al Jazeera ivuga.

Igisirikare cya Israel cyariseguye kivuga ko ari ikosa ryakozwe ririmo gukosorwa n’inzego zibishinzwe, umurambo wa nyawo ushyikirizwa ba nyirawo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu.

Abu Sultan, wari ufite imyaka 14, yishwe ku itariki ya 14 Ukwakira yiciwe mu Mujyi wa Beit Jala, hafi ya Betelehemu muri West Bank, intara yigaruriwe na Israel.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *