Colonel Major Souleymane, Umuvugizi wa FAMA

Igisirikare cya Mali cyahaye urw’amenyo ingabo za UN

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Mali, FAMA, kirabona ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, MINUSMA, zaragize ubugwari ubwo zavaga bitunguranye mu birindiro zari zifite bya Kidal biherereye mu majyaruguru y’igihugu.

Tariki ya 31 ni bwo izi ngabo zavuye muri ibi birindiro. MINUSMA yasobanuye byatewe n’uko umutekano wazo wari ugeramiwe. Iti: “Uburyo bwo kuva muri ibi birindiro byose bwari bukomeye birenze kandi bugoye kubera impamvu nyinshi, zose zirenze ubushobozi bwa MINUSMA, zirimo umutekano wazambye, byateye ingabo ibibazo byinshi.”

FAMA imaze kubona ko ingabo za MINUSMA zagiye, cyatangaje ko zitubahirije ingengabihe impande zombi zari zarumvikanyeho kandi ko kuva by’imburagihe mu birindiro bya Kidal bituma umutekano w’aka karere, by’umwihariko uw’abaturage bagatuyemo uhungabana.

Kuri uyu 2 Ugushyingo 2023, Umuvugizi wa FAMA, Colonel Major Souleymane Dembélé, yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, agaragaza ko ari igisebo kuba MINUSMA imaze imyaka igera ku 10 byitwa ko irinda umutekano w’abasivili n’ibyabo itangaza ko ingabo zayo zugarijwe n’umutekano muke.

Uyu musirikare yagize ati: “Twabonye ko MINUSMA, ku mpamvu z’umutekano w’ingabo zayo, hatanze ibirindiro cyangwa irabita. Ntekereza ko ingabo zayo zagiyeyo ngo zirinde umutekano w’abasivili. Birababaje kumva ko mu myaka hagati y’9 n’10 iyi misiyo imaze mu gihugu, yaterwa impungenge n’umutekano w’ingabo zayo.”

Col. Maj. Souleymane yakomeje abaza uko umutekano w’abasivili uhagaze, niba na MINUSMA yarananiwe kwirindira umutekano. Ati: “Umutekano w’abaturage ba Mali n’umutungo wabo uhagaze ute? Ubutumwa yabuhawe n’akanama ka UN gashinzwe umutekano. Ndagira ngo mbareke mutekereze kuri izi ngabo zakabaye ziri muri Mali ngo zirinde umutekano w’abaturage n’ibyabo, zikaba zivuga ko zitewe impungenge n’umutekano wazo, zigatangaza ko zigiye zitya.”

Ingabo za MINUSMA zimaze kuva mu birindiro 8 muri 13 zabagamo muri Mali. Biteganyijwe ko zizava muri iki gihugu bitarenze tariki ya 15 Ukuboza 2023, FAMA yirindire umutekano w’abaturage n’ibyabo nk’uko yabyiyemeje.

Colonel Major Souleymane, Umuvugizi wa FAMA
Colonel Major Souleymane, Umuvugizi wa FAMA

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *