46285

Igisirikare cya Sudani kirashinja ingabo za Gen. Haftar wo muri Libya kugaba ibitero ku mupaka

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 10 Kamena, Igisirikare cya Sudani cyashinje ingabo ziyobowe n’umuyobozi w’ingabo ugenzura uburasirazuba bwa Libya, Khalifa Haftar, kugaba ibitero ku mupaka, ikaba ari inshuro ya mbere Sudani ishinja umuturanyi wo mu majyaruguru y’iburengerazuba kugira uruhare rutaziguye mu ntambara imaze imyaka ibiri muri iki gihugu.

Intambara hagati y’Ingabo za Sudani n’inyeshyamba za Rapid Support Forces, na zo igisirikare cya leta gishinja kugira uruhare mu gitero cyo ku mupaka, yakuruye ibindi bihugu byinshi by’amahanga, mu gihe kugerageza kuzana amahoro bigenda byanga.

Mu ntangiro z’iyi ntambara ariko, Sudani yashinje ingabo za Haftar zigenzura uburasirazuba bwa Libya gushyigikira RSF binyuze mu kuyiha intwaro. Ahubwo Sudani yakomeje gushinja abafasha Haftar, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) gushyigikira RSF, harimo n’ibitero bya drone mu kwezi gushize. UAE yahakanye ibyo birego.

Ingabo za Haftar zahakanye kugira uruhare muri icyo gitero kandi zishinja ingabo zifatanije n’Ingabo za Sudani kugaba igitero kw’irondo rya gisirikare mu gihe bakoraga “inshingano zemewe zo kurinda uruhande rwa Libya ku mupaka.”

Umuyobozi Mukuru w’Ingabo za National Libyan Army (Gen. Haftar) mu itangazo rye yongeyeho ati: “Ibi birego ni ugushaka kujyana ibibazo bya Sudani mu bindi bihugu no kurema umwanzi wo hanze utariho.”

Misiri, nayo yashyigikiye Haftar, na yo imaze igihe kinini ishyigikiye Ingabo za Sudani.

1000x562 EGYPT LIBYA SUDAN. 1749595072 1

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Igisirikare cya Sudani cyavuze ko icyo gitero cyagabwe muri mpandeshatu y’umupaka wa Libya, Misiri na Sudani, agace kari mu majyaruguru y’umwe mu mirongo y’imbere y’urugamba, ka al-Fashir, umurwa mukuru wa Darfur y’Amajyaruguru.

Mu itangazo rya cyo Igisirikare cya Sudani cyagize kiti: “Tuzarengera igihugu cyacu n’ubusugire bw’igihugu cyacu, kandi tuzatsinda, tutitaye ku kigero cy’ubugambanyi n’ubugizi bwa nabi byatewe inkunga na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu n’inyeshyamba za zo mu karere”.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *