Igisirikare cya Uganda cyitandukanyije n’ibitangazwa na Lt Gen. Muhoozi kuri twitter

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo n’ibikorwa by’abavuye ku rugerero, ndetse n’Igisirikare cya Uganda (UPDF), yatangaje ko ibyanditswe n’umugaba w’ingao zirwanira ku butaka, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba ku byerekeye inyeshyamba za Tigray zo muri Ethiopia ari igitekerezo cye bwite, atari icya UPDF.

Mu kiganiro Focus on Africa cya BBC ku wa Mbere, Brig Felix Kulayigye, yirinda kuvuga Muhoozi mu izina mu buryo butaziguye, yavuze ko amagambo yanditswe n’umuhungu wa Perezida Museveni, aho yashyigikiye inyeshyamba za Tigray People Liberation Force (TPDF), atagaragaza aho UPDF ihagaze muri ibyo bibazo byo muri Ethiopia.

Ati: “Nzi ibintu byose igisirikare gikora. Niba kandi warabibonye, iyo yari tweet itari iy’umuyobozi w’ingabo za UPDF, ntabwo yaturutse ku muvugizi wa Minisiteri y’ingabo. Ntibishobora rero kugaragaza aho duhagaze, ”

Lt Gen Kainerugaba yanditse ku rubuga rwa twitter ashyigikira inyeshyamba za Tigray anashinja Guverinoma ya Ethiopia guhonyora uburenganzira bwa muntu n’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ivuga.

Ibitangazamakuru byo muri Ethiopia, abadipolomate n’abasirikare bagiye bahuza ibyo yatangaje na raporo ikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ishinja Uganda gutera inkunga no gutoreza inyeshyamba za TPLF muri Uganda.

Lt Gen Muhoozi ntabwo yasibye tweet cyangwa ngo akosore ibyo yatangaje ku gushyigikira abaturage ba Tigray. Mu by’ukuri, yagiye asingiza Misiri, mukeba ukomeye wa Ethiopia, kandi asezeranya ko azafatanya nayo mu gihe yagabwaho igitero icyo ari cyo cyose.

Brig Kulayigye yabwiye BBC ko “amakuru ajyanye n’aho minisiteri y’ingabo ihagaze ku bibazo bifitanye isano n’izindi ngabo atangwa ku mugaragaro, bitanyuze muri tweets.”

N’ubwo Uganda yahakanye gushyigikira inyeshyamba zo muri Ethiopia ikavuga ko raporo y’ubutasi ivugwa ari impimbano, ibivugwa byagize ingaruka zikomeye kuri diplomasi ya Uganda mu karere.

Abayobozi benshi ba Uganda, barimo minisitiri w’ingabo, Vincent Ssempijja, umugaba mukuru w’ingabo, Gen Wilson Mbadi hamwe n’abadipolomate bafashe indege bajya muri Ethiopia maze bahura n’abasirikare bakuru bo muri Ethiopia kugira ngo bitandukanye n’ibyavuzwe na Muhoozi n’ibivugwa muri iyo raporo.

Mu cyumweru gishize, Perezida Museveni yohereje ubutumwa imitwe y’ingabo yose abuza abasirikare bose gukoresha imbuga nkoranyambaga bavuga ku bibazo bijyanye n’umubano mpuzamahanga wa Uganda ndetse n’izindi politiki.

Lt Gen Muhoozi ntacyo aheruka gushyira kuri twitter kuva ku itariki ya 25 kamena.

Ibyatangajwe na Lt Gen Muhoozi ku nyeshyamba za M23 nabyo byateje ibibazo bya diplomasi hagati ya Uganda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo bituma abayobozi ba Congo bakangisha guhagarika ibikorwa bihuriweho n’ibihugu byombi byo kurwanya inyeshyamba za ADF zikorera mu burasirazuba bw’igihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *