Igisirikare cya Uganda cyabwiye Al Shabab ko izishyura urupfu rubabaje iherutse kwica umusirikare wacyo yari yarafatiye ku rugamba muri Kanama 2015.
Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda ucyuye igihe, Lt Col. Paddy Ankunda kuri uyu wa gatatu ushize yavuze ko Al Shabab yarenze ku mahame mpuzamahanga yo kurinda imbohe z’intambara.
“ Twabonye video kandi ikigaragara ntibyemewe ”, uwo ni Lt. Col Ankunda avuga kuri video igaragaza uko uyu musirikare yishwe yashyizwe ahagaragara na Al Shabab. Yakomeje agira ati: “ Al Shabab iri guhonyora amategeko mpuzamahanga. Bazishyura ubugizi bwa nabi bwabo .”
Lt Col Paddy Ankunda ntiyavuze buryo ki Al Shabab izishyura, ariko ashimangira ko hari ikizakorwa. Mu masezerano ya Geneve yo mu 1949 arebana n’uko imbohe z’intambara zigomba gufatwa, harimo ko izi mbohe zitagomba gufatwa nabi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyicwa rya Pte Masasa ukomoka mu Karere ka Busia ryafashwe amashusho video ishyirwa ku karubanda na Al Shabab kuwa kabiri ushize nk’uko Daily Monitor dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.
Uyu musirikare yari yatawe muri yombi ubwo intagondwa za Al Shabab zagabaga igitero ku birindiro by’ingabo za Uganda ziba muri Somalia ahitwa Janaale mu majyepfo y’uburengerazuba y’umurwa mukuru, Mogadishu. Icyo gihe hakaba harishwe abasirikare ba Uganda 19.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Â
Dennis Ns./Bwiza.com


