Umukuru w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Rebecca Kadaga, kuri uyu wa 19 Ukuboza yahagaritse imirimo y’inteko kugeza saa munani z’amanywa ngo habanze hasobanurwe ibivugwa ko abasirikare bigaruriye ahantu hakorerwaga amasengesho mu nteko bakabuza uwo ari we wese kuhinjira.
Iki kibazo cyazamuwe na Hon. Lucy Akello, umuyobozi wa shapele y’Abagatolika wavuze ko yabwiwe n’abasanzwe bashinzwe gusukura ahakorerwa amasengesho ko aha hantu higaruriwe n’abasirikare nabo batemerewe kuhinjira mu gihe hari hateganyijwe kubera amasengesho saa saba z’amanywa.
Hon. Akello ati: “Umutima wanjye uri kuva amaraso kuko ahantu hacu twasengeraga higaruriwe n’abasirikare nagerageza no kuhagera ngo mbigenzure nkahasanga abasirikare bambajije icyo ndi kuhakora n’ukuntu nahageze”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mudepitekazi yakomeje yibaza impamvu ahantu basengera higaruriwe n’abasirikare mu gihe inteko ishinga amategeko yagennye ahantu hasengerwa ndetse Uganda ikaba izwi ko ari igihugu gishyira Imana imbere ya byose.
Iyi nkuru dukesha Chimpreports iravuga ko ibi byateje impagarara mu nteko ku buryo umudepite witwa Odonga Otto yasimbukiye mugenzi we, Sslwanyi akamwambura micro amushinja kubeshya.
Nyuma nibwo abadepite bagiye kugenzura basanga koko ahasengerwa hahinduwe icumbi ry’abasirikare, aho ngo Abagatolika n’Abangilikani basanze ibyumba basengeragamo byuzuyemo amasahani, ibikombe n’ibyo kurya byasizwe n’abo basirikare n’amacupa y’amazi.
Bikaba bivugwa ko abadepite bariye karungu bahanganye n’abashinzwe umutekano ku nteko ishinga amategeko bakabasha gufata ayo masahane n’ayo macupa nk’ikimenyetso bateganya kwereka umukuru w’Inteko ishinga amategeko mu gihe ibikorwa by’inteko bisubukurwa nyuma ya saa sita.

Benshi mu badepite bakaba bafashe ibi bintu nk’igitero ku iyobokamana.
Umukuru w’inteko ishinga amategeko ya Uganda ngo yari aherutse kubuza abashinzwe umutekano kwinjira mu nteko ndetse asaba gufunga ubwinjiro bwahuzaga inteko n’ibiro bya perezida Museveni.
Abadepite bakaba bavuga ko ubu bwinjiro ari nabwo bwakoreshejwe n’abasirikare bigaruriye aho basengeraga, bikavugwa ko ubwo abadepite barakaye binjiraga ku ngufu aha hantu basengeraga abapolisi bafashije abo basirikare kuhava banyuze mu nzira igana kuri perezidansi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


